RFL
Kigali

Manzi Paterne waririmbye ko ubuzima budasenga bumungwa agarukanye "Yesu Niwe"-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/01/2023 17:30
0


Umuramyi Manzi Paterne utuye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Yesu Niwe" nyuma y'iyo yahereyeho umuziki yitwa "Garuka Ushime".



Mu ndirimbo ye "Garuka Ushime", imaze amezi 4 iri hnze, aririmbamo ko ubuzima budasenga bumungwa. Ati "Reka mbabwire ibanga rikomeye mu buzima, ubuzima budasenga burya bwose buramungwa. Kandi Imana yawe burya ikunda gushimwa, ibyo ukora byose yewe jya ugaruka ushime Imana".

Nyuma y'iyo ndirimbo yishimiwe cyane, ubu azanye indi nshya yise "Yesu niwe", aririmbamo ati "Yesu ni we niringiye, Yesu ni we bwihisho bwanjye. Yesu mvuga ni we utwitaho, ni we udahwema kudutabara, tumushime tumuhimbaze kuko ari we ubikwiriye".

Manzi Paterne ni umusore w'imyaka 21 y'amavuko. Atuye mu Mujyi wa Kigali, i Gikondo kuri Expo, akaba asengera muri Anglican Church Gikondo. Avuka mu muryango w'abana batatu, we akaba ari uwa kabiri. Yatangiye kuririmba mu 2020, ubu afite indirimbo 7 ariko iziri hanze ni 2 ari zo: Garuka ushime na Yesu niwe".

Urugendo rwa'amashuri, yarutangiriye i Mburaburuto aho yize amashuri abanza (S1-S3) muri G.S.Mburabuturo, icyiciro rusange cy'ayisumbuye acyiga muri GS St Vincent Pallot/Gikondo hanyuma (L3-L5) "ngiye kuzisoreza muri ITb/Ruhengeri i Musanze".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Manzi yavuze ko "impamvu yatumye ninjira mu muziki ni uko niyumvagamo impano yo kwandika ndetse no kuririmba indirimbo zahembura imitama ya benshi zikabazana kuri Yesu binyuze mu ijambo ry'Imana mu buryo bw'indirimbo".

Yavuze ko indirimbo ye nshya yitwa "Yesu niwe" irimo ubutumwa bubwira abantu Yesu uwo ari we ndetse n'uko akora kugira ngo n'abo bamwizere abe ari we uyobora ubugingo bwabo.

Yabwiye inyaRwanda ko imihigo afite muri uyu muziki yinjiyemo ni uko "ngomba gukora uko nshoboye nkahimba indirimbo zigarura abantu kuri Kristo ndetse n'izihumuriza ababa batangiye gucika intege ariko icy'ingenzi gikomeye ni ukubona abantu benshi bagaruka kuri Kristo Yesu".


Avuga ko umuntu udasenga aba ari mu manegeka


Afite indirimbo 7 ariko iziri hanze ni 2


Yashyize hanze indirimbo nshya yise "Yesu niwe"

REBA INDIRIMBO NSHYA "YESU NIWE" YA MANZI PATERNE


REBA INDIRIMBO "GARUKA USHIME" YA MANZI PATERNE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND