Apostle Tv Got Talent ni irushanwa rizahemba Miliyoni 5 Frw abazahiga abandi mu kuririmba, kubyina no gutera urwenya. Kuri ubu abanyempano 30 bamaze kubona itike ya kimwe cya kabiri (½).
Umuhuzabikorwa w'iri rushanwa, Uwiragiye Claude [Papa Surprie], ndetse usanzwe nawe ari umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yabwiye inyaRwanda ko abanyempano 30 ari bo babonye itike yo gukomeza. Ubu bagiye kongera bifate amashusho hanyuma anyuzwe kuri Apostle Tv, abazahiga abandi bazakomeza kuri Final.
Yavuze ko hari ibyiciro babuzemo abanyempano bakwiriye kujya muri kimwe cya kabiri cy'iri rushanwa. Ati "Abantu 30 ni bo bazamutse. Kubyina na comedy nta bantu twabonye". Yasobanuye abakomeje mu kindi cyiciro hagendewe ku barebye amashusho ye, abayatanzeho ibitekerezo ndetse n'abayakunze (Views, Comments & Likes).
Mu bakomeje mu cyiciro cyo kuririmba ari nacyo rukumbi cyabonetsemo abanyempano b'agatangaza, harimo Angelique Tuyirate, Nsabimana Claude, Aime Butare Didi, itsinda Redemption 4 Voice, Hakizimana Jean Baptiste, Tuyizeye Ezechiel, Alliance, Iradukunda Patrick umunyarwanda utuye muri Uganda, n'abandi.
Apostle Tv Got Talent ni irushanwa rishya, akaba ari ku nshuro ya mbere riri kuba. Rizahemba abanyempano mu byiciro bitatu; kuririmba, kubyina ndetse no gutera urwenya. Abanyempano bazahiga abandi, bose hamwe bazahembwa Miliyoni 5 z'amafaranga y'u Rwanda. Hazahembwa abanyempano 7 mu byiciro byose, uzatwara menshi ni Miliyoni 1 Frw [mu kuririmba].
Ni irushanwa riri gutegurwa na Apostle Tv ifite intego yo "gukorera Imana ndetse no kuzamura umurimo w'Imana cyane ko muri iyi minsi bitarimo bigenda neza". Bati "Ikindi tugamije gukomeza umurimo w'Imana binyuze mu mpano z'abantu abakozi b'Imana bafite ndetse no kuzamura impano za Gospel zitagaragara"!.
Apostle Tv iri gutegura iri rushanwa ribaye ku nshuro ya mbere, iyobowe na Jean de Dieu Nyandwi n'umugore we Nyiramahoro Gerardine babarizwa mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America.
Kohereza amashusho agaragaza impano y'uwashaka kwitabira iri rushanwa byatangiye gukorwa Ugushyingo 2022, hanyuma tariki 15 Ukuboza 2022 hatangira amatora yabereye kuri Apostle Tv.
Amashusho yose yashyizwe kuri iyi shene ya Youtube, arebwe cyane, agakundwa akanatangwaho ibitekerezo, aba ariyo akomeza. Biteganyijwe ko Final y'iri rushanwa izaba kuri 30 Mutarama 2023.
Nk'uko byatangajwe iri rushanwa ritangira, mu cyiciro cyo kuririmba, hazahembwa abanyempano batatu bazahiga abandi, hanyuma mu kubyina n'urwenya, byari biteganyijwe ko hazahembwa babiri bazahiga abandi. Amakuru aturuka mu bategura iri rushanwa ni uko ibyiciro bibiri kubyina no gutera urwenya nta n'umwe babashije kubona.
Uwa mbere mu kuririmba azahembwa Miliyoni 1 Frw, uwa kabiri ahembwe ibihumbi 700 Frw, uwa gatatu ahembwe ibihumbi 500 Frw. Uwa mbere mu kubyina yari kuzahembwa ibihumbi 900 Frw, uwa kabiri agahembwe ibihumbi 500 Frw. Naho uwa mbere mu rwenya yari kuzahembwa ibihumbi 900Frw, uwa kabiri agahembwe ibihumbi 500Frw.
Itsinda Redemption 4 Voice ryakomeje
Angelique Tuyirate mu bakomeje
Nsabimana Claude yakomeje
Hakizimana Jean Baptiste
Aime Butare Didi yabonye itike ikomeza
Tuyizere Ezechiel yageze muri kimwe cya kabiri
Iradukunda Patrick mu bageze muri 1/2
Impano ya Alliance yamugejeje muri 1/2
Nyandwi n'umugore we nibo bateguye Apostle Tv Got Talent
Uwiragiye Claude niwe muhuzabikorwa w'iri rushanwa
TANGA IGITECYEREZO