Afrique uri mu bahanzi bari kuzamuka neza muri iki gihe yaserukanye abakobwa bambaye mu buryo budasanzwe mu gitaramo cya East African Party, aho bari bambaye imyambaro izwi mu b’igitsinagore bihaye Imana bazwi nka ba ‘Masela’.
Ku rubyiniro habanje Ustha Band. Yakurikiwe na Afriqe waririmbye indirimbo ze zirimo ‘Akanyenga’, ‘Rompe’, ‘It’s Okay’; ‘My boo’ na ‘Agatunda’. Uyu musore mu magambo yavugaga ari ku rubyiniro, yungikanyaga yereka abari mu gitaramo ko abakunda mu buryo budasanzwe.
Afrique
ni umusore w’imyaka 20, amazina ye ni Kayigire Josue, akaba yaravukiye i
Gikondo mu Mujyi wa Kigali.
Uyu musore yatangiye gukora umuziki mu buryo bw’umwuga, mu bihe Isi yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 mu 2020.
Ati
“Natangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu 2020 mu bihe bya COVID-19. Natangiye
umuziki kuko nibwo nari ndi gusoza amashuri yisumbuye, ntangira kugenda nkora
indirimbo abantu bazumva bakambwira ko mfite impano nintacika intege bizagera
aho bigakunda.”
Uyu
musore wize ubwubatsi, avuga ko umuziki n’ubwubatsi nta hantu bihuriye, ariko
agashimangira ko amashuri yize yamufunguye mu mutwe kandi ibi bikaba ari
ingenzi mu rugendo rw’umuziki.
Mu
bahanzi akunda barimo Meddy, Bruce Melodie na Kenny Sol.
Uyu musore ni umwe mu banyuze ku rubyiniro bashimishije benshi
MC Tessy ni umwe mu bakobwa bari kwinjira mu kibuga cyo gushyushya urugamba
MC Buryohe ari mu baryohereje abari bitabiriye
Afrique ni umwe mu bahanzi bishimiwe. Abakobwa bamubyiniye bari bambaye nk’abihaye Imana.
Afrique ni umwe mu bahanzi bagezweho
Umwe mu bakobwa baserukanye na Afrique
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MY BOO' YA AFRIQUE
KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI
AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO