Umunya-Tanzania, Juma Mussa Kitombi wamenyekanye nka Jux, yagarutse i Kigali aho yitabiriye ibitaramo azahakorera no gukurikirana imikino ya nyuma y’irushanwa rihuza amakipe ahagaze neza muri Basketball ya Afurika, Basketball Africa League (BAL).
Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo
zirimo ‘Enjoy’ yakoranye Diamond, yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya
Kigali i Kanombe ahagana saa cyenda z’amanywa, kuri uyu wa Gatanu tariki 31
Gicurasi 2024.
Yabanjirijwe n’umuraperi Maglera Doe
Boy wo muri Afurika y’Epfo wageze i Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu. Baje
biyongera ku bandi barimo Bien-Aimé Baraza wahoze mu itsinda rya Sauti Sol
wakurikiranye iyi mikino, umunyamuziki Adekunle Gold wo muri Nigeria waririmbye
mu gufungura iyi mikino. Bwari ubwa kabiri ataramiye i Kigali.
Mu bandi bantu bazwi b’ibyamamare
bamaze iminsi i Kigali, kubera iyi mikino barimo Joackim Noa wamamaye mu mikino
ya NBA, Ian Mahinmi n’abandi.
Juma Jux yaherukaga i Kigali mu 2023,
icyo gihe yari yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards byabaye
ku wa 20-22 Ukwakira 2023.
Jux yavutse yitwa Juma Mussa Kitombi,
atangiye urugendo rw’umuziki ahitamo gukoresha amazina ya Juma Jux. Yabonye
izuba, ku wa 1 Nzeri 1989.
Ni umwanditsi w’indirimbo akaba na
Producer wihariye. Ibihangano bye byinshi yabyubakiye mu mudiho wa RnB, Bongo
Flava ndetse na Afrobeats.
Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka
"Nitasubiri," "Fashion Killer," "Sugua,"
"Juu", "Nidhibiti" n’izindi. Kuva yashyira hanze indirimbo
‘Enjoy’ yakoranye na Diamond, yabaye ikirango cy’umuziki we kugeza n’ubu.
Ariko kandi yakoranye indirimbo
n’abandi bahanzi barimo nka Diamond Platnumz, Vanessa Mdee, Otile Brown, Joh
Makini, Zuchu, Gyakie, Bien, Marioo n’abandi.
Uyu musore yavukiye kandi akurira mu
Mujyi wa Dar es Salaam. Ndetse, yakunze kuvuga ko yatangiye gukora umuziki
afite imyaka 16 abishishikarijwe n’inshuti ze biganaga mu mashuri yisumbuye.
Mu 2018 na 2019, uyu muraperi
yashyizwe mu bahataniye ibihembo bya Afrimma mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza
w’umugabo wo muri EAC. Mu 2019, kandi yaririmbye mu irushanwa rya Coke Studio
Africa.
Muri uriya mwaka, kandi yasohoye
Album yise ‘The Love’ yakoranyeho n’abahanzi barimo: Singah, Diamond Platnumz,
Nyashinski, Vanessa Mdee, G Nako, Joh Makini n’abandi.
Uyu musore kandi yavuzwe mu rukundo
na Vanessa Mdee bakoranye indirimbo zinyuranye, ndetse bakoreye ibitaramo mu
bihugu bitandukanye.
Nko mu 2018, aba bombi bakoze
uruhererekane rw’ibitaramo bise ‘In Love with Money’ bakomeje no gukora mu
rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge wa Tanzania.
Mu 2019, aba bombi baratandukanye
kubera impamvu z’uko hari ibyo batumvikanyeho. Ariko hari ibinyamakuru
byanditse ko aba bombi batandukanye nyuma y’uko Vanessa Mdee asohoye
amafoto amugaragaza ahoberanya n’umuhanzi Trey Songz uzwi mu njyana ya R&B
wo muri Amerika.
Jux anafite ubuhanga mu guhanga
imideli, kuko mu 2018 yashyize ku isoko imwe mu myambaro ye yahanze. Mu 2019,
yatangaje ko ashaka gukora ibishoboka byinshi ibi bihangano bye bikagera no mu bindi bihugu bitandukanye.
Mu 2019, uyu musore yasohoye Album
yise ‘The Love Album’ iriho indirimbo 18, yarebwe n’abantu barenga Miliyoni 1.3 akimara
kuyishyira ku rubuga rwa Boomplay. Iyi Album iriho indirimbo nka ‘Sugua’
yarebwe n’abantu barenga Miliyoni 10 mu gihe gito. Iyi Album yacurujwe n’ibigo
bikomeye bagiranye amasezerano nka ‘Africori’ ndetse na Warner Music Group.
Mu 2022, uyu musore yari yashyize
hanze Album yise ‘King Of Hearts’ iriho indirimbo 16, yakoranyeho n’abahanzi
barimo Bien, Patoranking, Mbosso, Gyakie, Konshens, Zuchu n’abandi.
Jux yageze i Kigali yitabiriye
gukurikirana imikino ya BAL iri kugana ku musoza
Jux yaherukaga mu Rwanda mu 2023 ubwo
yaririmbaga muri Trace Awards
Jux yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Enjoy’
yakoranye na Diamond
Jux ategerejwe mu bitaramo bibiri
agomba gukorera i Kigali
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ENJOY' YA JUX NA DIAMOND
">
Amafoto: Ngabo Serge- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO