Uwayezu Arielle [Ariel Wayz] uri mu bahanzikazi bari mu bihe byabo byiza yatanze ibyishimo mu mikino ya nyuma ya BAL 2024 iri kugana ku musozo.
Ubwo Rivers Hoopers yahataniraga umwanya wa Gatatu na
Cape Town Tigers, Ariel Wayz ni we wataramye mu karuhuko k’uyu mukino
witabiriwe na Perezida Kagame.
Iyi mikino ya nyuma yatangiye ku wa 24 Gicurasi 2024
izasozwa ku wa 01 Kamena 2024 mu mukino uzahuza Petro de Luanda yo muri Angola
na Al Ahly LY.
Mu kiganiro na InyaRwanda, uyu muhanzikazi yatangaje ko ari
iby’agaciro gakomeye kwibona aririmba mu mikino mpuzamahanga nka BAL bikaba n’ishema
ku mwari n’umutegarugori binashimangira gushobora.
Uyu mukobwa uheruka kugira uruhare mu ndirimbo ‘Ndandambara’
ya Ikospeed isubiwemo yahuriyemo n’abarimo Mani Martin, Alyn Sano,
Ish Kevin na Muyango, yavuze ko ari iby’agaciro keisanga muri iyi ndirimbo y’ibigwi.
Kandi yishimira uruhare ari kugira muri ibi bihe by’amatora
agiye kuba mu gihe we azaba aribwo bwa mbere abaye abyemerewe birumvikana kuko
ubwo aheruka yabaye muri 2017 uyu muhanzikazi yaru afite imyaka 17.
Yakomoje ku iuba Perezida Kagame yaramubonanye ubuhanga
budasanzwe bwo kubona ibintu byihuse kurusha abandi mu gihe gito.
Aha yavugaga ku ifatwa ry’ifoto Ariel Wayz agaragaramo
ari kumwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, avuga ko ubwo yazaga
yahise abona byihuse ko aho uyu muhanzikazi ahagaze atari bube agaragara neza.
Bityo Ariel Wayz birangira yisanze imbere mu ifatwa ry’ifoto ahagaze iburyo neza bwa Perezida Kagame.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ARIEL WAYZ
TANGA IGITECYEREZO