Umuraperi uri mu bakomeye muri iki gihe, Kivumbi King yamaze kugera mu Mujyi wa Lyon mu gihugu cy’u Bufaransa, aho yitabiriye uruhererekane rw’ibitaramo yateguye mu rwego rwo kumurika Album ye ya mbere yise ‘Ganza’.
Uyu musore ugezweho muri iki gihe mu
ndirimbo zirimo ‘Wait’, yageze muri kiriya gihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 31
Gicurasi 2024. Mu mashusho yanyujije kuri konti ye ya Instagram, yavuze ko
yiteguye gutanga ibyishimo ku bazitabira imurika rya Album ye.
Igitaramo cye cya mbere kiraba kuri
uyu wa Gatandatu tariki 1 Kamena 2024, nyuma azakomereza mu Mujyi wa Hannover
mu Budage ku wa 15 Kamena 2024, nyuma ku wa 29 Kamena 2024 azataramira mu Mujyi
wa Warsaw muri Poland.
Iyi Album agiye kumurikira abatuye i
Burayi, yayishyize ku mbuga nkoranyambaga ze tariki 24 Gicurasi 2024.
Agiye kuyimurika mu gihe aherutse
gutangaza ko yasinye amasezerano y’imikoranire n’itsinda ry’abanya-Nigeria
‘Deealoh Entertainment’ rimufasha mu muziki. Muri Gicurasi 2022, uyu musore
yari yashyize hanze Album yise ‘DID’.
Imyaka itanu irashize uyu muhanzi
asohoye indirimbo ‘Madam’. Ayisobanura nk’idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki,
kuko yatumye ibihumbi by’abantu bamumenya.
Uyu musore yinjiye mu muziki nyuma y’uko
atangiye kugaragaza impano ye, binyuze mu kwandika imivugo. Asobanura ko muri
we yiyumvaga nk’umuhanzi, ariko nta gihe runaka yumvaga ko azatangirira umuziki
nk’uko bimeze muri iki gihe.
Album ye agiye kumurikira i Burayi
iriho indirimbo yakoranyeho na Mike Kayihura, Riderman, Joshua Baraka wo muri
Uganda, NViiri ndetse na A-Pass. Hariho indirimbo nka Angel, Demon', 'Captain',
'Wine', 'Wait' of course’ zari zarasohotse mbere.
Kivumbi yamaze kugera mu Bufaransa aho azakorera ibitaramo bibiri
Umuraperi Kivumbi yatangaje ko
ibitaramo bitatu agiye gukorera ku Mugabane w’u Burayi
Kivumbi aherutse kuririmba mu
bitaramo byaherekeje imikino ya BAL
Kivumbi aherutse guhurira i Kigali na Bien-Aime wamamaye muri Sauti Sol
KANDA HANO WUMVE ALBUM 'GANZA' Y'UMURAPERI KIVUMBI
">
TANGA IGITECYEREZO