Umuhanzikazi Victori Kimani ari mu bihumbi by’abantu bitabiriye kureba imikino y’irushanwa rihuza amakipe ahagaze neza muri Basketball ya Afurika, Basketball Africa League (BAL), yumvikanisha ko ubuyobozi bw’igihugu cye bukwiye gutekereza uko bwubaka inyubako nka BK Arena i Nairobi muri Kenya.
Uyu mukobwa wamamaye mu ndirimbo
zirimo nka ‘Booty Bounce" yakoranye na Diamond, yarebye umukino wahuje ikipe
ya Rivers Hoopers yo muri Nigeria na Cape Town Tigers yo muri Afurika y'Epfo.
Ni umukino wabaye mu ijoro ryo kuri
uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024 muri BK Arena, ukaba warangiye Rivers Hoopers yegukanye
umwanya wa Gatatu nyuma yo gutsinda Cape Town Tigers ku manota 80 kuri 57.
Uyu mukobwa yageze i Kigali mu
gitondo cyo ku wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024. Mu kiganiro yagiranye na TNT, yavuze ko ari kugirira ibihe byiza mu Rwanda, kandi ko yanyuzwe n'ubwiza
'bw'iki gihugu. Ati "Iki gihugu ni cyiza, nshingiye kubyo maze kubona
kugeza. Ibintu byose ni byiza."
Yavuze ko yakozwe ku mutima n'uburyo
BK Arena yubatse, yumvikanisha ko nk'umuhanzi 'inyubako nk'iyi ni yo dukeneye
muri Kenya'. Uyu mukobwa yavuze ko ari nk’ibishoboka, yakwimura BK Arena akayishyira
mu Mujyi wa Nairobi'.
Ati "Arena ni nziza cyane,
dukeneye inyubako nk'iyi muri Kenya. Mbese ni nk'uko twayiterura tukayitereka i
Nairobi'.
Abaye umuhanzi wa kabiri ugeze i
Kigali, akifuza ko inyubako nka BK Arena yubakwa mu gihugu akomokamo. Mu 2019
ubwo Diamond yataramiraga i Kigali, yasuye BK Arena ataha ayirahira, abwira Abanya-Tanzania
ibyo yabonye i Kigali.
Icyo gihe Diamond yagize ati "Mu
Rwanda nahasanze iriya Arena numva binkoze ahantu, bagenzi bacu bo mu Rwanda
bamaze kubona Arena ya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba, natembereye ibice
byaho bitandukanye n’umujyanama wanjye twaratangaye. Bambwiye ko bayubatse mu
mezi make."
BK Arena ni yo nzu nini y'imikino
y'amaboko, ishobora kwakira abantu 10,000 bicaye neza, biyigira nini muri
Afurika y'Iburasirazuba, ni iya karindwi muri Afurika. Iyari nini kugeza ubu
muri aka karere ni Kasarani Indoor Arena y'i Nairobi muri Kenya yakira abantu
5,000.
Iyi nyubako yuzuye itwaye arenga Miliyoni 100 z'amadorari. Mu kuyifungura, Perezida Paul Kagame yavuze ko
ashimira abanyarwanda "kubera ko ibi byubatswe biturutse mu mutungo
w'igihugu cyacu".
Victoria avuga ko yakunze kwitabira
imikino ya NBA Africa yaberaga muri Afurika y'Epfo, ari ko ari ubwa mbere
akorane na BAL byanamufashije kuza i Kigali kureba iyi mikino.
Mu rugendo rwe, yanasuye ibice
bitandukanye by'u Rwanda, aho yageze mu Karere ka Bugesera, ndetse ari no
gutekereza gusura ingagi mu Buringa. Uyu mukobwa yavuze ko muri iki gihe ari
gukora kuri Album ye shya, kandi agaragaza ko yashyigikiwe kuva yakwinjira mu
muziki.
Victoria Kimani yavutse ku wa 28
Nyakanga 1985, ni umwanditsi w’indirimbo usanzwe ufitanye amasezerano n’inzu ufasha abahanzi mu bya muzika ya Chocolate City yo mu gihugu cya Nigeria, ibi
byatumye aba umuhanzikazi wa mbere wakoranye n’iyi Label.
Ariko yanakinnye muri Filime yitwa ‘7
Inch Curve’. Uyu mukobwa yatangiye umuziki ari mu baririmbyi bafashaga Mercy
Myra mu miririmbire.
Mu 2013, yasohoye
indirimbo ‘Mtoto’ yafatiye amashusho mu Mujyi wa Los Angeles. Hagati ya 2014 na
2016, yasohoye indirimbo ‘Show’ yagizwemo uruhare rukomeye Tekno Miles,
umunyamuziki ukomeye muri Nigeria.
Yakomeje gushyira hanze indirimbo
zirimo nka "Vex"; "Two of Dem"; "Loving You"; "Booty
Bounce" yakoranye na Diamond Platnumz na Ommy Dimpoz; "All the
Way" yakoranye na Khuli Chana n’izindi.
Muri Gicurasi 2015, uyu mukobwa
yahuje imbaraga na bagenzi be mu ndirimbo ‘Strong Girl’ yaririmbyemo abarimo Waje
(Nigeria), Vanessa Mdee (Tanzania), Arielle T (Gabon), Gabriela (Mozambique),
Yemi Alade (Nigeria), Selmor Mtukudzi (Zimbabwe), Judith Sephuma (South
Africa), Blessing Nwafor (South Africa) ndetse na Omotola Jalade Ekeinde
(Nigeria).
Mu Ukuboza 2017, yasohoye Album ‘Safari’
yifashishijeho Sarkodie, Khuli Chana, Jesse Jagz, Phyno, ndetse na Ice Prince.
Mu 2017, kandi yatanagje ko
yatandukanye na Label yamufashaga mu muziki, atangira kwikorana nk’umuhanzi
wigenga.
Victoria Kimani yavuze ko yakozwe ku
mutima n'uburyo yakiriwe n'imiterere y'u Rwanda
Victoria yavuze ko yishimiye
gukurikirana imikino ya BAL iri kubera muri BK Arena
Victoria yavuze ko muri Kenya
bakeneye inyubako nka BK Arena
Victoria yagaragaje ko yari asanzwe
akurikirana imikino ya Basketball muri Afurika y'Epfo
Victoria yavuze ko afite amatsiko yo gusura ingagi mu Birunga
Victoria ari gukora kuri Album ye nshya, ndetse aherutse gusohora imwe mu ndirimbo ziyigize
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CHINA LOVE'
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PROKOTO'
AMAFOTO: TNT
TANGA IGITECYEREZO