Umushabitsi Kate Bashabe yagaragaje ibyishimo byinshi byo gutangirira umwaka mu murwa mukuru w’u Bwongereza London, anashima kubw’ibyo yagezeho muri 2022.
Bashabe yagize ati: “Umwaka wa 2022 wari umwaka
w’agatangaza, ntewe ishimwe n’Imana kubyo yangejejeho, umuryango wanjye, inshuti
zanjye namwe. Mwarakoze kunyereka urukundo mu myaka itambutse.”
Nyuma yo kugaruka ku ishimwe rimwuzuye umutima
kubera ibyo yabashije kugeraho mu mwaka ushize yaboneyeho kwifuriza umwaka
mushya muhire abamukunda, ati: “Mfashe uyu mwanya ngo mbifurize umwaka mushya
muhire uzababere uw’amata n’ubuki.”
Kate Bashabe kandi nk’uko amaze iminsi abigaragaza, ni uko nyuma yo kujya mu bihugu bitandukanye mu mezi ya nyuma y’umwaka y’impera za 2022 birimo United Emirate Arab mu gace kazwi k’ubucuruzi akunda gutembereramo ka Dubai, no kujya kandi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri New York kimwe no mu murwa mukuru w’Ubufaransa, yatangiriye umwaka mu Bwongereza aho yasangije abamukurikira amafoto ari rwagati mu murwa mukuru w’iki gihugu London.
Uyu munyamideli wanamamaye mu marushanwa y’ubwiza
guhera mu kinyacumi kirenga umwaka wa 2022, akaba yarakoreyemo ibikorwa
bitandukanye ariko by’umwihariko ni wo mwaka yamuritse inyubako y’akataraboneka
yubatse ku musozi wa Rebero agace gatuwemo n’abaherwe.
Mu wa 2022 kandi yagiye akora ibikorwa
bitandukanye byo gufasha birimo nk’icyo yakoze ku munsi w’umuganura yishyurira abantu
600 babarizwa mu miryango 127 mituweli, igikorwa yatanzemo agera kuri miliyoni 1.8Frw.
Amashusho agaragaraza bimwe mu bihe binejeje byaranze Kate Bashabe muri 2022 Yasoreje umwaka mu mihanda ya London mu BwongerezaKate Bashabe yashimye buri umwe wabanye na we muri 2022 n'Imana yatumye awuronkeramo byinshi bitandukanye
TANGA IGITECYEREZO