FPR
RFL
Kigali

Kwamamaza ibicuruzwa byawe hakoreshejwe murandasi, iterambere ridahagarara

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:31/12/2022 12:28
0


Ni ingenzi cyane kwamamaza ibikorwa byawe bikagera kuri benshi kuko utagera mu duce twose ariko kwamamaza binyuze kuri murandasi ni inzira y'iterambere ikugerera aho utagera.



  • Ushobora gukoresha ubwoko ubwo ari bwo bwose bwo kwamamaza bwa murandasi harimo imbuga nkoranyambaga na imeri kugira ngo ushishikarize abaguzi kuza kukugurira.

Kuki kwamamaza hakoreshejwe murandasi ari ngombwa?

Hariho impamvu nyinshi zo kwamamaza ubucuruzi bwawe wifashishije murandasi. Ni uburyo buhendutse kandi bworoshye ku kugera ku bantu benshi. Ushobora gukusanya ubushishozi mu bukangurambaga bwo kwamamaza kugira ngo ubashe gufata ibyemezo byiza.

Dore impamvu kwamamaza bikugeza ku bukungu!

1. Igabanuka ry'ibiciro byo kwamamaza:

Igiciro kinini cyo kwamamaza mu buryo bwa gakondo ni ikibazo ku bucuruzi buciriritse. Uhora wumva uhanganye n’ubucuruzi bukomeye. Kwamamaza mu buryo bugezweho bishobora kubera bizinesi ntoya umucunguzi, ni ngombwa ko wiga uburyo bwo kwamamaza bigezweho hakoreshejwe murandasi kuko bigira uruhare runini mu kugabanya amafaranga yo kwamamaza.

2. Kugera ku bantu benshi: Kwamamaza mu buryo bwa murandasi birwanya imipaka ndetse no gutakaza umwanya wawe. Ushobora kugera ku bantu benshi aho bari hose. Ihuze n’abantu ku isi yose abakiriya bashobora gukoresha ibikoresho byabo bigendanwa nk'amaterefoni n'ibindi  kugira ngo bagere ku rubuga wamamarizaho.

3. Kwita ku bakiriya bawe :

Ingamba zo kwamamaza biciye mu buryo bwa gakondo na zo zirafasha cyane hifashishijwe nk'amaradiyo ibyapa n’ibindi. Ushobora kuba ufite mu ntekerezo abantu runaka bakumva ibyo wamamaza, ariko ntuzi niba ubwo buryo bwo kwamamaza bubageraho cyangwa butabugeraho bose. Hagomba gukoreshwa uburyo bugera kuri benshi yaba abo uzi n'abo utazi. Kwamamaza mu buryo bwa murandasi, bikorohera kwemeza ko ibyawe byageze ku bantu bakwiriye wifuza.

Ni izihe ngero zo kwamamaza hakoreshejwe uburyo bugezweho?

1. Kwamamaza binyuze kuri imeri: Kwamamaza ukoresheje imeri ni uburyo bwiza cyane bwo kuzamura inyungu no kumenyekanisha ku bakiriya bawe basanzwe bakunda ubucuruzi bwawe.

2. Kwamamaza amashusho: Video ni uburyo bwiza cyane bwo gukora ubukangurambaga bwerekana ibicuruzwa cyangwa serivisi byawe. Amashusho meza yafashwe bifite intego afasha kongera ibikorwa by'abakiriya no kuzamura urujya n'uruza rw'abantu.

Yutubi (Youtube) ni rumwe mu rubuga ruzwi cyane kandi rukurikirwa n’abantu benshi. Ni mu gihe kandi Google ikurikirwa n'abantu barenga miliyari ebyiri. Abakiriya benshi bashobora gushakisha amakuru kuri YouTube mbere yo gufata icyemezo cyo kugura.

Ushobora gukoresha amashusho wamamaza kuri Youtube cyangwa Facebook kugira ngo werekane ibicuruzwa cyangwa serivisi no kwigisha abakureba.

3.Kwamamaza hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga (SMM)



Imbuga nkoranyambaga ziganjemo itangazamakuru ryagutse. Nkuko byagiye bitangazwa ku isi hose hari miliyari zirenga 3.78 zikoresha imbuga nkoranyambaga.

Imbuga nkoranyambaga zizwi cyane zirimo: Intagram, Twitter, Facebook, Youtube, Pinterest na Linkedin. Inyungu nini y'imbuga nkoranyambaga ni uburyo bworoshye kandi buhendutse.

Mu gihe ucuruza kuri izi mbuga, intego yawe igomba kuba iyo kumenyekanisha ibicuruzwa no kubaka icyizere mu bantu bawe hamwe n'abaturage benshi. Icyakora hari bamwe bazikoresha bangiriza ubuzima bw'abandi cyangwa batangaza ibitemewe n'amategeko. Kwamamaza ni byiza iyo bikozwe mu nzira nziza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND