FPR
RFL
Kigali

Jennifer Lopez n'umugabo we bari mu bibazo bashyize ku isoko umuturirwa wabo kuri Miliyoni 60 z'Amadolari

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/06/2024 12:09
0


Nyuma y'iminsi umuhanzikazi Jennifer Lopez n'umugabo we Ben Affleck bavugwaho ibibazo mu rugo rwabo byanatumye batandukana, ubu bamaze gushyira ku isoko umuturirwa wabo uherereye i Beverly Hills aho bawushyize ku gaciro ka Miliyoni 65 z'Amadolari.



Kuva muri Mata hatangiye gusohoka amakuru avuga ko icyamamarekazi mu muziki, Jennifer Lopez hamwe n'umugabo Ben Affleck batabanye neza. Ibi byaje kongera gusakuza muri Gicurasi ubwo byatangazwaga ko Ben Affleck usanzwe uri mu bakomeye i Hollywood yamaze gutandukana na Lopez ndetse ko batakibana mu nzu imwe.

Aya makuru yaje kwemezwa na Jennifer Lopez ku giti cye, ubwo yari ari mu bikorwa byo kwamamaza filime ye nshya yitwa 'Atlas' iri kuri Netfilx. Ubwo yari ari mu Bwongereza yasubije abanyamakuru ko ibivugwa ari byo ko atakibana mu nzu imwe n'umugabo we gusa yirinda kuvuga niba baratandukanye burundu (divorced), ahubwo avuga ko bafite ibibazo mu mubano wabo kandi ko bari kubishakira umuti.

Jennifer Lopez aherutse kwemeza ko atakibana n'umugabo we mu nzu imwe

Ibi ariko ntibyabujije ko amakuru akomeza kwamamara mu binyamakuru byo muri Amerika bivuga ko ntakabuza urugo rwa Lopez na Ben rwamaze gusenyuka burundu. Ubu noneho byafashe indi ntera bitewe n'uko bamaze gushyira ku isoko umuturirwa babagamo uherereye mu gace ka Beverly Hills muri California.

Uyu muhanzikazi n'umugabo we bamaze gushyira ku isoko umuturirwa wabo babagamo

Hollywood Reporter yatangaje ko umuturirwa (Mansion) wa Jennifer Lopez bari batuyemo bamaze kuwshyira ku isoko kuri Miliyoni 60 z'Amadolari mu gihe bari barawuguze kuri Miliyoni 65 z'Amadolari. Ibi bikaba ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko aba bombi bari mu nzira za gatanya.

Uyu muturirwa bawushyize kuri Miliyoni 60 z'Amadolari

Ni mu gihe TMZ yavuze ko aya makuru ari impamo nyuma yo kuganira n'umugabo witwa Santiago Arana wo muri kompanyi ya The Agency izwiho kugurisha no kugurira amazu ibyamamare. Arana yavuze ko ariwe ushinzwe kugurisha inzu ya Lopez na Ben.

Jennifer Lopez na Benn Affleck baguze uyu muturirwa bakimara kubana mu 2022, bawuguze kuri Miliyoni 65 z'Amadolari

Yagize ati: ''Hashize ibyumweru bibiri njyana abakiriya ku nzu ya Lopez na Ben, barashaka kuyigurisha vuba kuko ntibakiyibamo. Ibintu byabo barabisohoye kandi biteguye kwakira amafaranga macye ugereranije nayo bayiguze kuko bayishyize ku isoko mu buryo bwabatunguye nabo''.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND