Kigali

MU MAFOTO 50: Inkumi z'uburanga zirangajwe imbere na Ivana ziri gutigisa Qatar mu gikombe cy’isi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:10/12/2022 14:02
1


Igikombe cy’isi kirarimbanije muri Qatar aho ibyishimo bivanze n’amarira ari byose ku bitabiriye iri rushanwa bivuye ku ntsinzi no gutsindwa ariko igitangaje kurushaho ni inkumi z’ikimero zitabiye iy’imikino.



Abakinnyi b’umupira w’amaguru si bo bonyine bakomeje kwandikira izina mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka kuko hari n’abafana cyane cyane ab’inkumi barushijeho gutuma iri rushanwa riryoha.

Ivana Knoll wabaye Miss Croatia 2016, wamaze kuba ikimenyabose bitewe n’imiterere y’umubiri we, ubwiza n’uburyo yambaramo butangaje iyo yagiye gufana ikipe y’igihugu ya Croatia, bituma benshi bamugarukaho.

Abakobwa ba Croatia ntagushidikanya ni bo bafite igikundiro cyinshi muri Qatar mu gikombe cy’isi ukongeraho n’abafana b’iki gihugu muri rusange, gusa iri rushanwa guhera mu majonjora ryitabiriwe n’inkumi zabyiteguriye.

Urugero abo mu gihugu cya Iran uko babaga bambaye byemezwa ko biri mu byatumye iki gihugu kibasha gukura intsinzi kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Hari n'abo muri Brazil babaga bikozeho rikaka n'abo mu Buyapani baciye ibintu banasomaniraga byimbitse muri Sitade.

Inkumi zo muri Argentina nazo zikomeje kwigarurira imitima ya benshi aho zerekanye kwambarira umukino iki gihugu cyatsindiyemo Ubuholandi.

Binetezwe ko bizaba ari ibicika ku mukino uzabahuza na Croatia kuwa 13 Ukuboza 2022 muri kimwe cya kabiri cy'irangiza.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ahishakiye fisto2 years ago
    Ingikope kisimwebwe mureba ariyiheizatsinda?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND