Kigali

Sky 2 washinje Papa Cyangwe kwica indirimbo ya Yampano mu bashinjwa kwica igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ – VIDEO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:11/01/2025 16:06
0


Umuhanzi Sky 2 n’abahanzi bakizamuka bijunditswe n’abakunzi b’injyana ya Hip Hop ku bwo kumara iminota myinshi ku rubyiniro bigatuma abaraperi bagize Tuff Gang badatarama.



Kuri uyu wa Gatanu muri Camp Kigali, habereye igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ kitabashije kubera ku gihe kubera ko aho cyari kubera (Canal Olympia) hangijwe n’imvura idasanzwe bityo kikimurirwa muri Camp Kigali.

Abakunzi b’umuziki w’injyana ya Hip Hop baturutse hirya no hino mu mujyi wa Kigali, bahuriye muri Camp Kigali ku bwinshi kugira ngo babyine ndetse baririmbye Hip Hop itavangiye indi miziki.

Kubera wari umusi wahariwe Hip Hop, abahanzi bakizamuka muri Hip Hop bahawe umwanya hanyuma bagaragaza icyo bashoboye ndetse ko bashobora gukorera mu ngata bakuru babo.

Aba bahanzi bakiri bato nibo batwaye umwanya munini cyane biza gutuma abahanzi bari bategerejwe cyane muri iki gitaramo badahabwa umwanya ngo baririmbire abafana babo nk’uko bari baje babyiteguye.

Nyuma y’uko bamwe mu bagize Tuff Gang baje ku rubyiniro hatarimo Bull Dogg hanyuma bakisegura ku bafana babo bakavuga ko kubera ikibazo cy’amasaha badashoboye gukomeza gutarama, abafana ba Hip Hop batangiye kumvikana mu majwi yabo bavuga ko abahanzi bakiri bato ari bo bazambije ibintu bigatuma Sky2 wari ufite izina muri abo bahanzi ashyirwa mu majwi kurusha abandi.

Sky 2 wari umenyerewe mu biganiro kuri YouTube, yabanje kwisanga benshi mu bantu yaririmbiraga atariko bose bazi indirimbo ze.

Amaze kuririmba indirimbo ya mbere yahise ababaza ngo “Ko mutishimye mwaje mu kirori cyangwa mwaje mu kiriyo?”

Umunyamakuru Taikun Ndahiro wari wamwakiriye ku rubyiniro, yaje kumukura ku rubyiniro nyuma y’iminota 10 gusa ariko Sky 2 amubera ibamba akomeza kuririmba ariho nyuma y’iminota ibiri Sky 2 yahise abanza kuzana Taikun avuga ko “Uyu ni uwurugambo gusa.”

Aba bombi bahise babashyiriramo ‘Beat’ hanyuma bombi bararushanwa kuririmba ari nako abafana barimo babafana. Sky 2 yamaze iminota irenga 18 ku rubyiniro  aho yanazanye umugore we n’abana ku rubyiniro.

Abandi bahanzi barimo Fally P wamaze iminota igera kuri 15, abana bo ku Nyundo baririmbye indirimbo za Jay Polly ndetse n’abandi baraperi bakiri bato bahurije ku rubyiniro babashyiriramo Beat hanyuma berekana ubushongore n’ubukaka bwabo.

Nyuma yo gutangarizwa ko igitaramo gihagaze kubera amasaha, abafana bahise bijundika mu buryo bukomeye abahanzi baririmbye batari ku rutonde rw’abaririmba ndetse n’uwabahaye uwo mwanya wo kujya kuririmba.

Sky 2 washyizwe mu majwi yo gutuma iki gitaramo kitagenda neza, yaherukaga kumvikana mu mashusho avuga ko kuba abantu baririmba ngo Yampano Yampano, bitari bikwiye ahubwo bari bakwiye kuvuga ku kuntu Papa Cyangwe yishe indirimbo ya Yampano.

Mu kiganiro Sky 2 aheruka gukorera kuri Dynamic, yagize ati "Yampano yakoze iki? Yasinye amasezerano? Kuba yagiye mu gitaramo nibyo tugiye kuririmba? Ko mutari kuvuga ku buryo Papa Cyangwe yishe indirimbo ye?" 

Mu kiganiro cyakozwe umuntu yikandagira kugira ngo atarya ingumi y’abafana kubera uburakari bari bafite, umwe mu bafana baganiriye na InyaRwanda Tv yagize ati “Niba ufite ubwenge, ni gute wafata Sky 2, Fally P, Diez Dola ukabaha umwanya hanyuma ukawuburira Tuff Gang?”

Undi waturutse i Bugesera, yavuze ko amaze gutwika itike ye ubugira kabiri (Inshuro ya mbere yayitwitse aza Canal Olympia indi ayitwika aza Camp Kigali) aho hose yashakaga kubona Tuff Gang ku nshuro ye ya mbere ariko igitaramo bagihagarika iri tsinda ritari ryaririmba.

Abandi bafana bavuze ko igihe kigeze Hip Hop igahabwa agaciro, abayitegurira ibitaramo bakamenya ko abakunzi ba Hip Hop bazi ubwenge kandi bakamenya ko umufana akwiye guhabwa ibingana n’ibyo bishyuye.

Agahinda k’abafana ba Hip Hop karumvikana?

Ni ubugira kabiri iki gitaramo cyakwitwa ko gisubitswe. Benshi mu bafana bari baje muri iki gitaramo, bari biteze cyane Tuff Gang kuruta abandi bahanzi by'umwihariko abakiri bato.

Ubwa mbere, bagakwiye kuba barabarebye mbere y’uko umwaka wa 2024 urangira ariko bizambywa n’imvura yaguye yangiza Canal Olympia abafana basobanurirwa impamvu ko zitabaturutseho. Aha abafana batangiye kugira ingingimira kuko bishyuye bashaka ibyishimo imvura yagwa cyangwa itagwa.

Inshuro ya kabiri, abahanzi bari bitezwe cyane ntabwo bababonye kandi hari abandi bahanzi baririmbye batari ku rutonde rw’abitezwe bigatuma bafata umwanya munini byatumye abari bitezwe bataboneka.

Umukinnyi wa Filime akaba n’umunyarwenya, Clapton Kibonge nawe yagiye ku rubuga rwa Instagram ashyiraho amashusho y’indirimbo ya Tuff Gang hanyuma yandikaho ngo “Cyakora nanjye ntashye ntabonye Tuff Gang mwangarurira.”

Igisubizo kiraba ikihe?

Abafana batahanye agahinda, birinze kugereka amakosa ku itsinda rya Tuff Gang ahubwo bunga mu rya Fireman y'uko Tuff Gang ikwiye gutegura igitaramo cyabo bonyine hanyuma bakanyura imitima y’abafana batahanye intimba.

Ibi babihurijeho na Fireman ubwo yajyaga gutangaza ko igitaramo gihagaze aho yavuze ati: “Turi abagaragu banyu nka Tuff Gang. Tugize ikibazo gikomeye cyane cy’amasaha. Natwe ntabwo ari twe ni ikibazo cy’igihe. Ariko turabasezeranya tubikuye ku mutima ko tugomba kubajurira twebwe nk’aba-Tuff Gang kuko nta kundi byagenda ni ukubisokoza nk’uko byogoshe.”

Benshi mu bafana batashye bifuza y’uko Tuff Gang yazakora igitaramo cyo kujurira nk’uko Fireman yabyitangarije.

Fireman yahagarariye abagize Tuff Gang bose hanyuma avuga ko kubera amasaha igitaramo gisubitswe

Abafana ba Hip Hop bari bacyetse ko Tuff Gang igiye kuririmba kuko yari yageze ku rubyiniro

Mu gihe cye cya mbere, Sky 2 yari yashimishije abafana bamwe batari baziko ari umuhanzi

Abakunzi ba Tuff Gang batahanye agahinda kambukiranyije umwaka

Reba ikiganiro twagiranye n'abafana ba Tuff Gang batahanye agahinda

">


Reba Sky 2 ku rubyiniro

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND