Zaninka Joselyne [Mama Zulu] wamamaye muri Filime zitandukanye zirimo City Maid, yatangiye gushyira hanze filime ye bwite yise ‘Umuntu mu bihe’ yanditswe na Uwiduhaye Micheline yuzuyemo ubuhemu n’ubutumwa busaba ababyeyi kwitwararika imbere y’abana babo kubwo kubarinda.
Mu gice cya mbere cy’iyi filime y’uruhererekane ‘UMUNTU
MU BIHE’, hagaragaramo ubutumwa bw’umubyeyi uba uhorana intimba y’uko
atitabwaho n’umugabo we ndetse n’umukobwa uhemukira umukunzi we abinyujije mu
kumuca inyuma, kandi yaramusezeranyije kumukunda wenyine.
Mu gice ya 2 cy’iyi Filime, ubutumwa bwisubiramo
umugabo wabaswe n’ubusinzi akanga kujyana n’umugore we kwa muganga, nyamara
bombi barwaye.
Filime ‘Umuntu mu bihe’, ni ubutumwa bukomeye ku babyeyi nk’uko byatangajwe na Mama Zulu. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Mama Zulu yagize ati: “Mu by’ukuri, iyi filime nayikoze ngambiriye gutanga ubutumwa ku bantu bose dore ko yibanda mu ngeri zose z’ubuzima.
Ikindi iyi filime yigisha abantu kujya bagira amakenga cyane bakamenya kwitandukanya n’ababi kuko muri iyi filime ‘Umuntu Mubihe’, nagambaniwe n’uwo nitaga inshuti yanjye. Ndasezeranya kutazabicisha irungu, kuko iyi filime izajya isohoka vuba”.
Mama Zulu, yamamaye cyane muri Filime zitandukanye
zirimo ‘City Maid, Isi dutuye ndetse n’indi yitwa Ibara ry’urukundo’. Avuga ko intego ze ari uguhindura sinema nyarwanda akayishyira ku rundi rwego.
REBA HANO IGICE CYA MBERE CYA FILIME Y'URUHEREREKANE 'UMUNTU MU BIHE' YA MAMA ZULU
REBA HANO IGICE CYA KABIRI CYA FILIME 'UMUNTU MU BIHE' YA MAMA ZULU
TANGA IGITECYEREZO