RFL
Kigali

Umutwe wa M23 wamaganiye kure MONUSCO iwushinja kwica Abasivili barenga 100

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:8/12/2022 14:09
0


Umutwe w'abarwanyi wa M23 umaze igihe utana mu mitwe n'ingabo za Repubulika Iharanira Demokalasi ya Congo mu mirwano iri mu Burasirazuba, wahakanye ndetse wamaganira kure raporo y'ingabo z'umuryango w'abibumbye (MONUSCO) ziyishinja kwica abasivili barimo abana n'abagore.



MONUSCO yashyize hanze iyi Raporo Kuwa 6 Ukuboza 2022, nyuma y'iperereza ry’ibanze ivuga ko ryakorewe hafi y’uduce twa Kishishe na Bambo muri Teritwari ya Rutshuru, rivuga ko abasivile bagera ku 131 bishwe na M23 muri utwo duce ikoresheje amasasu n’intwaro gakondo. 

Iryo perereza ryakozwe n’ingabo za MONUSCO hamwe ishami rya ONU ry’uburenganzira bwa muntu muri DR Congo rivuga ko ubu bwicanyi bwakozwe mu ijoro ryo kuwa kabiri ndetse no kuwa gatatu tariki 29 na 30 Ugushyingo(11). 

Umutwe wa M23 wahakanye wivuye inyuma iby'ubwicanyi bw' i Kishishe, uvuga ko abishwe bapfiriye mu mirwano kuko bari abarwanyi b’inyeshyamba zabateye muri ako gace bagenzura, aho zari kumwe n’abasivile umunani batanze amazina yabo mu itangazo uyu mutwe wasohoye ku cyumweru. 

M23 ivuga ko abaguye muri iyo mirwano hamwe n’abo basivile umunani bahise bahambwa tariki 30, igashinja leta “kwivuguruza mu mibare y’abapfuye” no “kwita inyeshyamba zishwe abasivile  nk'uko byanditswe na BBC.

Kuwa Mbere w'iki cyumweru, urubyiruko rw' i Goma rwakoze ikiriyo rwibuka abishwe

MONUSCO ivuga ko imibare y’ibanze y’abishwe na M23 i Kishishe na Bambo ari abasivili 131 barimo abagabo 102, abagore 17, n’abana 12, kandi ko ikanavuga ko nibura abagore 22 n’abakobwa batanu bafashwe ku ngufu.  

Abakoze iri perereza bavuga ko batageze i Kishishe na Bambo ahabereye ubwicanyi kuko hagenzurwa na M23, ko babajije abantu bagera kuri 52 bahahunze bakagera i Rwindi ahari ikigo cya MONUSCO muri 20 km uvuye i Kishishe. 

MONUSCO yasohoye iyi raporo mu gihe imaze iminsi yitotomberwa n'abaturage ba DRCongo bayishinja ko yananiwe inshingano zayo zo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo ndetse bagasaba ko itaha ikabavira mu gihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND