Umuhanzi w’umunyarwanda City Tycoon uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba n’umwe mu bahanzi bakomeje gukora muzika neza, yashyize hanze indirimbo yise Tebatusobola yishimwe n’abarimo ‘Pallaso, Sheebah, Kataleya na Candle baheruka mu Rwanda.
CTM the big Boss nk’uko
akunda kwiyita washyize hanze iyi ndirimbo Tebatusobola (Ntibadushobora)
yakoreye muri Amerika, yavuze ko yiganjemo ubutumwa bwumvisha abantu banga
abandi ko batashobora kubahagarika iyo bari gukora cyane kuko ibikorwa biba
byivugira.
Mu kiganiro yahaye inyaRwanda, yagize ati:”Ntabwo umuntu yakwanga mugenzi we ngo abishobore mu gihe akora
cyane. Ibikorwa ubwabyo biba byivugira ku buryo nakoze iyi ndirimbo ngamije
kubacecekesha. Ndasaba abantu kureka urwango ahubwo bakagarura urukundo muri bo
bagafashanya”.
Ntwari Jean Yve [City Tycoon] usanzwe utuye muri America ni umusore wavukiye mu Rwanda mu karere ka Rusizi mu murenge wa Muganza ahanzwi nko kuri ‘Cimerwa’.
Nyuma y’aho uyu musore aviriye mu Rwanda akerekeza muri Uganda akaza kuhava yerekeza muri Amerika aho yatangiriye muzika, kuri ubu yashyize hanze iyi ndirimbo yise ngo ‘Ntibazadushobora’ ugenekereje mu Kinyarwanda.
City Tycoon usanzwe aririmba indirimbo ziganjemo; Ikinyarwanda, Ikigande n’icyongereza mur izo harimo iyitwa Tiyamo yakoranye na Papa Cyangwe ndetse n’iyitwa Tujooge n’izindi.
City tycoon avuga ko
umuziki w’abahanzi bakomoka muri Afurika y’Uburasirazuba uhagaze neza muri
America asobanura ko bashyigikiwe cyane by’umwihariko n’abahakomoko.
Tebatusobola
ni ndirimbo yakiriwe neza n’abanzi bakomeye muri Uganda barimo Pallaso, Sheebah
na Kataleya na Candle n’umuraperi w’umunyarwanda baheruka gukorana Indirimbo
Tiyamo ariwe Papa cyangwe.
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TEBATUSOBOLA' YA CITY TYCOON
TANGA IGITECYEREZO