Iteka abantu bagirwa inama yo guhorana akanyamuneza. Guhorana isura iseka bifatwa nk’umuti dore ko kwishima ari byiza. Muri iyi nkuru tugiye kukubwira impamvu kumwenyura ari ingenzi cyane.
Iyo ubonye umuntu wishimye bigutera akanyamuneza
bigatuma wishima nawe kabone n’ubwo nta cyo yaba akoze. Isura yishimye iteka
izana ibyishimo kuri nyirayo ndetse n’abayitegereza. Isura yuzuye akamwenyu,
itera imbaraga abari hafi.
Iyo uhuye n’umuntu wishimye wumva mwagumana mukamarana
igihe, mukishimana kuko atuma wibagirwa ibihe bikomeye uri kunyuramo
ukibagirwa ibyakubangamiwe ukizera ko ejo hazaza ari heza. Iyo sura isa neza
igufasha kwizera ko ejo hazaza ari heza n’uwo mwari kumwe ukamuha ibyiringiro.
Mu nzira, ntabwo usuhuza umuntu urakaye, iteka iyo
ugiye gusuhuza umuntu, umutima wawe ubanza korosa akamwenyu ku munwa yawe ndetse
no ku isura yawe. Impamvu y’ako kamwenyu, ni ukugira ngo numusiga umusigane
ibyishimo nawe asa neza kubera wowe.
Iyo ibihe byiza bitangiye kwibagirana, umuntu runaka
afata umwanya akareba ifoto nziza yafashe muri icyo gihe yari amaze neza
yishimye, bigatuma nawe asubiza inseko ku maso ye.
Mu buzima iyo umuntu yamenyereye guhora aseka yishimye, aririmba, mbere nta kibazo na kimwe afite, nyuma abamwegereye bakabona
ntabwo yishimye, bakabona yataye icyizere, biba bibi ndetse
bikanabahangayikisha kuko baba babona yahindutse. Uku kurakara, gutuma
uhangayikisha abakwegereye ugatuma nabo barakara.
Impamvu zo guhorana umunezero n’ibyishimo ni nyinshi
kandi zose ni nziza kuko zituma ubuzima bukomeza kuba bwiza kandi bukanogera
uwari we wese. Umuntu wishimye abasha kugera kuri byinshi mu gihe utishimye
ababazwa na buri kimwe akabura ibyo yakagezeho.
Inkomoko: The Guardian
TANGA IGITECYEREZO