Abantu bashaka kuba abakire babishakira kure kandi na telefone yawe ishobora kugufasha kugera kuri byinshi mu gihe wayubashye ukayikoresha neza.
Telefoni yawe ntabwo yari ikwiriye kuzima ngo uve ku murongo. Isi
y’uyu munsi irihuta cyane kandi ni ko itanga amahirwe ku muntu uhari buri
segonda. Kuba wava ku murongo n’isaha imwe ni uguhomba ama miliyoni atagira
ingano yagombaga kugukura ku rwego rumwe agushyira ku rundi.
Uramutse wicaye hamwe ukitegereza, wasanga abantu
bakize ari ba bandi batajya bava hafi ya telefone zabo, ba bandi bahora
bashakisha bakoresheje telefone mu gihe abandi bamenye uburyo bubakenesha bwo
gushyiramo ama-code, adatuma hagira ubabona.
Aba babasha gukora amasaha yose ‘Weekend’ ndetse n'iyo
ubabuze uba ushobora gusiga ubutumwa cyangwa baza bagahita baguhamagara.
Uyu muntu uha agaciro telefoni ye yinjiza amafaranga
menshi kuko aba yarayihaye umurongo igenderaho, umurongo uhamye utuma abasha
kuvugana n’abantu ndetse no kuba yabona umwanya wo kuruhuka. Uyu muntu yizera ko
amahirwe menshi aturuka kuri telefoni.
1. Niba ufite telefone udahoza ku muronko, abantu
mubana cyangwa abo mukorana ntabwo bazabasha kukubona. Iyo umuntu akubuze rimwe
ahita agutakariza amahirwe akazi yagombaga kuguha akagaha undi muntu. Niyo
mpamvu gukoresha neza telefone bitanga amahirwe n’amafaranga.
2. Telefoni yaguha amafaranga menshi, mu gihe witaba
umuntu uguhamagaye byibura mu masegonda 20 ya mbere telefoni igisona. Abantu
batanga akazi, bakunda umuntu witaba vuba kandi ku gihe ku buryo ushobora
imirimo myinshi mu gihe witabiriye.
3. Amafaranga burya aza binyuze mu bantu. Umuntu
nakoherereza ubutumwa bugufi, ntubwiteho cyangwa ukabusubiza hashize amasaha uzaba uhombwe amafaranga kabone n’ubwo waba utamuzi.
Bitewe n’uburyo isi iri kwiruka cyane, abantu
bakoresha telefoni cyane ni na bo babona
amafaranga kuko bahura n’abandi babakeneye cyane, bakabasha kubaha akazi mu
gihe utayikoresha abura ayo mahirwe.
Uretse no guha abantu agaciro, telefone za ‘Smart
Phone' zishobora gutuma ukorera amafaranga binyuze mu mirimo ikorerwa ‘online’.
Inkomoko: carbonklean.com
TANGA IGITECYEREZO