Umunyamideli uri mu batigisa isi y’imyidagaduro, Yolo The Queen yitatse bikomeye avuga ko ari we mukobwa w’ikizungerezi buri umwe aba asaba Imana.
Mu butumwa bw’amagambo buherekejwe n’amafoto, yagize ati: “Mwese
mufite guhagarika gusaba Imana abakobwa beza, ntabwo nabera hose icyarimwe.”
Ubu butumwa buherekejwe n’amafoto yambaye ikanzu ngufi y’umutuku
ariko harimo n’ay’ibandari y’amafaranga y’amadorali, bigaragara ko ari imwe mu
mpano yakiriye ku isabukuru y’amavuko yizihije mu mpera z’icyumweru gishize.
Hariho kandi n’urwandiko yandikiwe n’umuntu bigaragara ko ari uw’ingenzi mu buzima bwe ari nawe wamuhaye ako kayabo, bugira buti: “Nakifuje ko buri umwe yagira amahirwe yo kukumenya.”
Bukomeza bugira buti: “Urenze igisobanuro cy’umugisha.
Roho nyayo ikiriho. Ibi nibyo bikwiye wowe Champagne. Umwamikazi na Champagne
yonyine iriho.”
Kumwita Champagne mu mitoma yamuteraga asa n’uwakomozaga ku
miterere ye ikurura abatagira ingano, imeze nk’iyicupa ry’icyo kinyobwa. Ubutumwa
busoza bugira buti: “Ramba, ugire amafaranga menshi isi ni iyawe.”
N’ubwo Yolo The Queen aterekanye uwamutakagije ariko ni umuntu w’agaciro, yaba n’umukunzi w’umwari wigaruriye imitima y’abarimo Drake. Mu minsi ishize kandi aherutse gushimira Imana yatumye ari kubaka inyubako y’akataraboneka muri Kigali.
Yari aberewe mu ikanzu nziza y'umutuku
Yahawe ururabo rwiza ku munsi we w'amateka
Yatakagijwe ahabwa amadorali anagenerwa icyo kunywa cyo mu bwoko bwa Hennessy nk’impano
Yakomoje ku kuba buri musore amwifuza
Ngo ni we buri umwe asaba Imana
Aheruka kwerekana inyubako ari kuzamura
Uburanga bwe bukurura abatari bake
TANGA IGITECYEREZO