RFL
Kigali

Tina Korangel ucuruza amakara atewe agahinda n’umuryango we wamubeshyeye ko yapfuye

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:7/12/2022 16:00
0


Tina Korangel ucuruza amakara ku muhanda yagaragaje ko umuryango we wamubitse ku muhungu we uba muri Amerika, ku buryo bakuyeho inzira zose zatumaga bavugana.



Aganira na SV TV Africa mu kiganiro cyitwa ‘Daily Hustle’, uyu mubyeyi n’agahinda kenshi yavuze ko yabuze numero z’umuhungu we kandi ajya amukeneraho ubufasha.

Tina avuga ko yamaze gutandukana n’umugabo we akabaho nabi byanaje no kumuviramo kujya gucuruza amakara ku muhanda, ngo na cyane ko yamufataga nabi amukubita buri munsi.

Uyu mudamu yavuze ko akimara gutandukana n’umugabo we atigeze asubiza amaso inyuma, cyangwa ngo umugabo we asubiza amaso inyuma. Yakomeje avuga ko umuhungu we yahise yimukira muri Amerika, umuryango we ugahita umumwangisha kugeza aho bavugiye ko yapfuye.

Mu magambo ye yagize ati: “Ni inkuru ndende, nyuma yo gutandukana n’umugabo twabagana ntabwo nongeye kubona ku mugabo wanjye ndetse n’umuhungu wanjye. Naje kumva ko umuhungu wanjye yashakanye n’umuzungukazi ariko ntabwo nigeze menya andi makuru ye. Umuryango wanjye wasibye inzira zose nagombaga kuzabonamo umuhungu wanjye kandi ubikora ubishaka. Bamubujije kuzongera kumvugisha.

Ikintu naje kumva ni uko nyuma yahamagaye umwana w’umuvandimwe wanjye bakavugana, gusa nawe akamubwira ko napfuye kandi ndi muzima. Kuva ubwo yarekeye aho kumpamagara”. Kugeza ubu ntekereza ko kugeza ubu afite imyaka 37 y’amavuko kandi yaragiye afite imyaka 19. 

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE UYU MUGORE AGARUKA KU BUZIMA BWE

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND