RFL
Kigali

Fabrice Mporeza yashyize hanze indirimbo "Ndatuje" y'umuntu unyuzwe no kuba muri Yesu - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/12/2022 14:58
0


Fabrice J. Mporeza, ufatanya umuziki n'inshingano zo kuba Pasiteri, yashyize hanze indirimbo nshya y'umuntu utuje muri Yesu nyuma yo gutabaza abana b'abantu ariko ntihagire icyo bamumarira.



Umuramyi Fabrice atuye mu gihugu cya Australia, muri Leta ya Queensland mu mujyi wa Brisbane, akaba ari naho akorera umuziki. Asengera muri Healing Church. "Ndatuje" ni indirimbo ya kabiri akoze nyuma ya "Masiya Wangu" yakoranye na Josue Ngoma yageze hanze muri Nzeri uyu mwaka.

"Hari ubwo nigeze kurira ndahogora ndangurura ijwi ryanjye ku misozi" - Ni ko Fabrice atangira aririmba muri iyi ndirimbo ye nshya yuje ubuhamya bukomeye. Akomeza avuga ko yatakiye abantu yibwira ko hari icyo bamufasha, ariko ntihagira n'umwe umwereka ko amwitayeho.

Ati "Nagendanaga agahinda ku maso, singire n'umwe ungirira imbabazi, maze nkebutse gatoya numva ijwi ry'umpamagara ati 'mwana wanjye ndagukunda'. Ansanganiza ineza, ambwira amagambo yururutsa umutima,..ubu ndatuje muri we, nabaye umwana mu rugo, yanyibagije ibibi byose".

Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Pastor Fabrice Mporeza yavuze ko yanditse iyi ndirimbo ashaka gutanga ubutumwa buvuga ko hari igihe umuntu arira agatabaza abantu ntibagire icyo bamumarira, ariko Yesu agusanganije ineza n'amagambo yururutsa imitima. "None ubu ndatuje muri we".


Pastor Fabrice arakataje mu muziki

REBA HANO INDIRIMBO "NDATUJE" YA FABRICE MPOREZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND