RFL
Kigali

Prince Harry na Meghan Markle bateguje filime yabo igaragaza urukundo rwihariye bafitanye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/12/2022 11:47
0


Prince Harry n'umugore we Meghan Markle bateguje filime yabo izagaragaza byinshi ku rukundo rwihariye bafitanye, izacishwa ku rubuga rwa Netflix.



Mu gihe habura igihe gito ngo umwaka wa 2022 urangire, Prince Harry na Meghan Markle bateguje filime mbarankuru izerekana urukundo bafitanye rwihariye. Iyi filime bayise 'Harry &Meghan' ikazatangira kunyura ku rubuga rwa Netflix guhera ku itariki 08/12/2022.

Mu guteguza abantu iyi filime y'uruhererekane izinjira byimbitse mu buzima bwa Prince Harry na Meghan Markle, Netflix yasohoye amashusho iyamamaza amara umunota umwe n'amasegonda 45. 

Muri aya mashusho hagaragaramo ibihe bitandukanye Meghan na Prince Harry banyuzemo ubwo bafataga umwanzuro wo kuva i Bwami mu Bwongereza bakajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Filime 'Harry & Meghan' igiye kunyura kuri Netflix yagombaga gusohoka muri Nzeri, gusa yigizwa inyuma bitewe n’uko hari ibyo bashaka gukuramo byagarukaga ku mubano wari hagati y'Umwamikazi Elizabeth II n'umwuzukuru we Harry by’umwihariko ku mubano we na Meghan Markle wagiye uvugwaho byinshi, nk'uko Daily Express yabitangaje.

Iyi filime igiye gushyirwa ahagaragara nyuma y'ikiganiro Meghan Markle aherutse kugirana na Vanity Fair, agatangaza ko gukora iyi filime babitewe n’uko bashakaga kwerekana ukuri ku byabaye hagati yabo n'umuryango w'Ibwami, ndetse bakanerekana inkuru y'urukundo rwabo rwihariye ruvugisha benshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND