RFL
Kigali

Uganda: Umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n'umuyobozi muri Isilamu batawe muri yombi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:30/11/2022 12:05
0


Polisi ya Uganda iravugwaho gufata umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi, ndetse n'umuyobozi mu idini ya Isilamu.



Polisi yo mu gihugu cya Uganda yataye muri yombi Umunyapolitike utavuga rumwe n'ishyaka riri ku butegetsi, n’umuyobozi wa Islam izwiho kunenga politike za Leta ya Museveni. 

Abanyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi n'imiryango  iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu, kuwa Kabiri tariki ya 29 Ugushyingo 2022 basabye Leta kurekura Joseph Kabuleta  wafashwe n'inzego z'umutekano kuwa Mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022.

Ishyaka rya National Economic Empowmenment and Diologue (NEED) ryatangaje ko umuyobozi waryo Kabuleta Joseph  yafashwe na Polisi. 

Uyu mugabo wigeze kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika ntahirwe no gusimbura Museveni  umaze imyaka 36 ku butegetsi, Ishyaka rye rivuga ko yashimuswe na Leta  kubera ko imushinja kunenga imikorere ya Guverinoma ya Uganda.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkorambaga kuwa Mbere yagaragaje abagabo batandatu bakora mu nzego z'umutekano  barimo kwinjira mu biro bye, bamusangana n'abagabo barimo  kuganira.

Joseph Kabuleta ashinja Leta ya Uganda guha abaturage serivisi zitanoze mu bice bitandukanye muri icyo gihugu. Uyu munyapolitike yafashwe arimo kuganira n 'abanyamakuru, agaragariza Leta ya Perezida Yoweri Museveni ko ikwiye kwirinda gukerensa ibibazo by'umutekano muri Uganda.

Joseph Kabuleta ntabwo ariwe wenyine waraye mu buroko kuri uwo munsi  kuko umuyobozi mu idini ya Isilamu witwa Sheikh Ramadan Yahya Mwanje yafashwe mu gitondo saa mbiri n'igice,  bamufatiye ku musigiti  Nakasero uri rwagati mu mujyi wa Kampala mu gihe Kabuleta yafashwe hafi mu masaha ya saa saba. Nawe yatwawe ahantu hatazwi bakoresheje imodoka yakuweho ibiyiranga, kandi Polisi ntiyatangaje icyatumye afatwa.

Inkomoko: NTV Uganda 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND