RFL
Kigali

Ubuzima bwa Jorja Smith ufitanye indirimbo na Burna Boy yaciye agahigo mu Bufaransa

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:28/11/2022 17:26
0


Umuhanzikazi w’imyaka 25, Jorja Smith uri mu batanga icyizere mu muziki ku isi, indirimbo yakoranye na Burna Boy yahawe icyemezo cya Diamond mu Bufaransa nk'imwe mu zifite umwihariko zanacurujwe cyane muri iki gihugu.



Uyu muhanzi watangiye umuziki mu buto akaza gukorana anashyigikirwa n’abahanzi bakomeye, kuri ubu ageze kure.

InyaRwanda.com igiye kubagezaho ubuzima bwe:

Jorja Smith yabonye izuba kuwa 11 Kamena 1997 mu gace ka West Midland mu Bwongereza.

Se ni Umunya Jamaica naho Nyina ni Umongereza. Se Peter yahoze ari umuririmbyi mu itsinda rya Neo Soul ryaje kwitwa Naicha mbere y'uko Smith avuka.

Nyina Jolene ni umuhangamideli ariko bishingiye ku milinga yambarwa irimo imikufe n’ibikomo. Afite musaza we muto witwa Luca na mubyara w’umukinnyi wa Rangers imwe mu makipe ahagaze neza muri Scotland, Kemar Roofe.

Yatangiye kwiga Piano ubwo yari afite imyaka 8 abifashijwemo na se. Smith yahawe buruse yo kujya kwiga umuziki muri Aldridge iri mu mashuri yisumbuye ahagaze neza mu  Bwongereza aho yigiye ibintu bitandukanye mu muziki.

Mbere yo gusoza amashuri yisumbuye, yatangiye gufashwa n’Umujyanama we kujya ashyira indirimbo yasubiyemo kuri Youtube, yari afite imyaka 15.

Nyuma yaje gutangira kuzenguruka London ajyana na Maverick Sabre na Ed Thomas yandikiraga indirimbo.

Amaze gusoza amashuri yisumbuye ku myaka 18, yinjiye mu mwuga wo gutunganya ikawa yafatanyaga no kwandika indirimbo. 

Mu mpera za 2015 yasinyishijwe na Maverick Stable, bidatinze muri Mutarama 2016 ashyira hanze indirimbo ya mbere yise ‘Blue Light’. Iya kabiri yashyize hanze yitwa ‘Where Did I Go?’.

Muri Gicurasi 2016 iyi ndirimbo yanyuze Drake atangaza ko ariyo iri ku mufasha. Binyuze mu bwamamare n’igikundiro yazamuriwe na Drake, yahise asinyana amasezerano y’imikoranire na Sony/ATV.

Mu Ugushyingo 2016 yashyize hanze EP ya mbere yariho indirimbo enye ahita anasohoka ku rutonde rw’abahanzi 15 batanga icyizere ku rutonde rwakozwe na BBC. 

Smith yatunguranye mu bitaramo by’uruhererekane bya Drake yakoze muri Gashyantare na Werurwe 2017. Baje no gukorana indirimbo 2 kuri Mixtape yise ‘More Life’. 

Mu Ukwakira n’Ugushyingo 2017 yaririmbye mu ruhererekane rw’ibitaramo bya Bruno Mars.

Yatangiye guhatanira ibihembo muri ntangiriro za Mutarama 2018.

Yagize uruhare rukomeye mu itunganywa ry’indirimbo ‘I am’ yari kuri Album ya Kendrick Lamar yanifashishijwe muri Black Panther. Yatangiye kugaragara mu biganiro bitandukanye kuri televiziyo aririmba indirimbo ze zitandukanye.

Yashyize hanze Album ya mbere yise Lost&Found, muri Kamena 2018 aza gutangira kuzenguruka mu bihugu bitandukanye ayamamaza. 

Muri Kanama 2019 yashyize hanze indirimbo yise ‘Be Honest’ yakoranye na Burna Boy. Iyi ndurimbo ikomeje kwandika amateka n'ubu ngubu aho yahawe icyemezo cya Diamond mu Bufaransa.

Muri 2020, Smith yatangiye kuyobora ikiganiro cya ‘Tearjerker’ kigamije guhembura imitima ikomerewe anashyira hanze indirimbo zindi ebyiri zirimo ‘By Any Means’ na ‘Come Over’ yakoranye Popcaan.

Kuwa 14 Gicurasi 2021 yasohoye iyo yise ‘Be Right Back’ yishimiwe cyane.

Uyu mukobwa yakuze yumva injyana Reggae, Punk, Hip Hop na R&B yanditse indirimbo ye ya mbere afite imyaka 11. 

Afatira urugero ku bahanzi barimo Adele, Alicia Keys, Lauryn Hill n’abandi barimo na Rihanna afana ku birebana n’imideli cyane.Yatangiye kwiga umuziki afite imyaka 8Ari mu bahanzikazi batanga icyizere ku isiDrake ari mu bagize uruhare mu kwamamara kweSe na Nyina bari basanzwe bafite ubuzima bufite aho buhuriye n'imyidagaduroUbuzima bwe bwose busobanurwa n'umuzikiIndirimbo yakoranye na Burna Boy yongeye uduhigo ku tundi mu Bufaransa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND