RFL
Kigali

Zari yibasiwe n’abagande barimo Dianah Nabatanzi bamushinja gukunda agakabya

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/11/2022 8:50
0


Dianah Nabatanzi uri mu banyamakuru n’ibyamamare bigezweho, n’abandi batandukanye b'i Kampala, batangaje ko basanga intege nke za Zari Hassan ari ukujya mu rukundo cyane agakabya.



Nabatanzi yagize ati: ”Imwe mu mbogamizi afite iyo akunze arakabya, ari muri ba bantu bakunda ukagira ngo ntibigeze bakundaho, mbere ugasanga babigize intambara.”

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Haffy Powers na Hasifah Karungi mu kiganiro cya Kasukaali kinyura kuri televiziyo BBS yo muri Uganda.

Powers na we yagize ati: ”Zari atwihanganire kuko ni icyamamare ariko hari igihe njya nibaza niba ajya anyurwa mu rukundo. 

Usanga iyo akunze abigira intambara cyane, gusa na none ibyo ntacyo bitwaye kuko abantu nkawe bakunda cyane baba ari beza.”

Kuva Zari Hassan yatandukana na Ivan Ssemwanga bafitanye abana 3, urukundo yagiyemo rukaramba ni urwe na Diamond Platnumz bafitanye abana 2.

Kuri ubu ari gukundana na Shakib Lutaaya uzwi nka Alias Cham bakomeje kugirana ibihe byiza nk'uko bagenda babisangiza ababakurikira.

Shakib aheruka gusaba Zari Hassan ko yamuhuza na se, undi na we atangaza ko yifuza ko bazabana. Ni mu gihe Dianah wikomye Zari, ari umukunzi wa Mr Lee uri mu bagize B2C.Nabatanzi uri mu bibasiye ZariKenshi Zari asaba abantu kudata igihe bamuvugahoMuri iyi minsi Zari ari mu munyenga w'urukundo na Shakib






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND