Dianah Nabatanzi uri mu banyamakuru n’ibyamamare bigezweho, n’abandi batandukanye b'i Kampala, batangaje ko basanga intege nke za Zari Hassan ari ukujya mu rukundo cyane agakabya.
Nabatanzi
yagize ati: ”Imwe mu mbogamizi afite iyo akunze arakabya, ari muri ba bantu
bakunda ukagira ngo ntibigeze bakundaho, mbere ugasanga babigize intambara.”
Ibi
yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Haffy Powers na Hasifah Karungi mu kiganiro
cya Kasukaali kinyura kuri televiziyo BBS yo muri Uganda.
Powers na we yagize ati: ”Zari atwihanganire kuko ni icyamamare ariko hari igihe njya nibaza niba ajya anyurwa mu rukundo.
Usanga iyo akunze abigira intambara cyane, gusa na none ibyo ntacyo bitwaye kuko abantu nkawe bakunda cyane baba ari beza.”
Kuva Zari
Hassan yatandukana na Ivan Ssemwanga bafitanye abana 3, urukundo yagiyemo
rukaramba ni urwe na Diamond Platnumz bafitanye abana 2.
Kuri ubu
ari gukundana na Shakib Lutaaya uzwi nka Alias Cham bakomeje kugirana ibihe
byiza nk'uko bagenda babisangiza ababakurikira.
Shakib
aheruka gusaba Zari Hassan ko yamuhuza na se, undi na we atangaza ko yifuza ko
bazabana. Ni mu gihe Dianah wikomye Zari, ari umukunzi wa Mr Lee uri mu bagize
B2C.
TANGA IGITECYEREZO