RFL
Kigali

Gaby Kamanzi na Papy Clever mu bazataramana na Travis Greene utegerejwe i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/11/2022 12:05
0


Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gaby Kamanzi na Papy Clever bari ku rutonde rw’abazahurira ku rubyiniro n’umuramyi weguriye ubuzima bwe Kristu, Travis Green utegerejwe i Kigali mu gitaramo cyo ku wa Kane tariki 8 Ukuboza 2022 ahazwi nka Camp Kigali.



Travis wamamaye mu ndirimbo ‘Nara’ azaririmbira i Kigali ku nshuro ye ya mbere mu gitamo cyiswe “Kigali Praise Fest” kigiye kuba ku nshuro ya kabiri.

Ibi bitaramo bitegurwa na sosiyete ya RG Consult Inc, hagamijwe gufasha Abanyarwanda n’abandi gusoza umwaka bari mu busabane n’Imana.

Muri Gashyantare 2019, rurarangirwa mu muziki w’indirimbo zika ikuzo Imana, Don Moen yataramiye i Kigali ku nshuro ye ya mbere, ahembura imitima y’ibihumbi by’abantu mu gitaramo yakoreye mu mbuga ngari y’ahazwi nka Camp Kigali.

Kugeza ubu abahanzi bo mu Rwanda bazahurira ku rubyiniro na Travis Greene ni Papy Claver n’umugore we Dorcas, itsinda rya Aflewo Rwanda, Gaby Kamanzi, Becky Tamale wo muri Uganda ndetse na Dj Spin uzavanga umuziki.

Aflewo (Africa Let’s Worship), ni huriro rya Gikristo rigizwe n’ abaririmbyi b’abaramyi bo mu Rwanda, baturuka mu matorero n’ama minisiteri atandukanye.

Imyaka 11 irashize iri tsinda rihimbaza Imana, kuko batangiye ibikorwa byabo mu 2010. Baririmbye mu gitaramo cya Don Moen i Kigali.

Gaby Kamanzi ugiye kuririmba muri iki gitaramo, aherutse kwigaragaza mu giterane cy'iminsi ibiri 'Overflow Conference' yahuriyemo n'abarimo Apostle Appolinaire wo mu Burundi.

Imyaka irenze 10 ari mu muziki w'indirimbo zishimisha Imana. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo 'Wowe', 'Ungirira neza', 'Neema ya Goligota', 'Amahoro' yakomeje izina rye n'izindi. Ni umwe mu bahanzi b'abahanga badashidikanwaho mu miririmbire.

Papy Clever n'umugore we Dorcas barazwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nk'itsinda ry'abashakanye biyeguriye Imana binyuze mu bihangano n'ivugabutumwa bakora.

Muri uyu mwaka baririmbye kandi batanga ibyishimo mu bitaramo bamaze gutumirwamo. Barazwi cyane kuva ku ndirimbo 'Amakuru y'umurwa', 'Impamvu z'ibifatika' n'izindi.

Banakora intonde z'indirimbo zirenga 20 zo mu gitabo bakazihuriza hamwe, ubundi bakazishyira kuri Youtube zigafasha benshi kwiyunga n'Imana.

Becky Tamale uri kuri uru rutonde n’umuhanzikazi wo muri Uganda. Muri Gicurasi 2022 yasohoye indirimbo yise 'Spirit Song', yavuze ko yumvikanisha ubuntu bw'Imana mu buzima bwa buri munsi, waba unyura mu bibi cyangwa ibyiza.

Ni indirimbo avuga ko ikwiye kwibutsa buri wese ko Imana itakwibagiwe. Irakuzi kuva ukivuka kugeza ku munsi wawe wa nyuma w'ubuzima bwo kuri iyi Isi.

Ari mu batanga icyizere muri iki gihugu. Ariko shene ye ya Youtube bigaragara ko amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri mu gihe cy'umwaka umwe amaze mu muziki.

Anafite indirimbo yise 'Gwamala'. Iri mu rurimi rw'ikigande, ikubiyemo kumvikanisha uko amaraso ya Yesu yacunguye umwana w'umuntu, aramwitangira kugira ngo ibyaha byose bihanagurwe.

Travis Greene w’imyaka 33 y’amavuko, kuva mu 2007 ari mu muziki nk’umuhanzi wigenga. Amaze gushyira hanze album ebyiri zirimo ‘The Hill’ iriho indirimbo nka ‘Intentional’, ‘Made A Way’ n’izindi.

Yanasohoye album ya kabiri yise ‘Stretching out’ yasohoye muri Kamena 2010, iriho indirimbo nka ‘Prove My Love’, ‘Still Here’ n’izindi.

Travis ni umwe mu bakozi b’Imana bakiri bato, kuko mu 2016 yatangije itorero rye yise ‘Forward City Church’ mu Mujyi wa Columbia mu Majyepfo ya Carolina.

Yigeze kuvuga ko iri torero ryabaye ahantu ho gufasha ubwoko bw’Imana kwegerena n’umukiza, kandi hamurebera umwanya mwiza wo kujya mu nganzo.  

Travis afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza Georgia, ari naho yahuriye n’umukunzi we Jackie bamenyanye afite imyaka 19, ni mu gihe Travis yari afite imyaka 22 y’’amavuko. Bakundanye kuva mu 2007 barushinga mu 2011.

Uyu muramyi yigeze kubwira ikinyamakuru Charlotte Observes ko kuva yavuka bamaze gutangaza inshuro ebyiri ko yitabye Imana.

Yavuze ko yavutse umutima we udakora neza, abaganga batangaza ko yapfuye ariko Imana iramurokora. Yanavuze ko ubwo yari afite imyaka ine, yahanutse mu idirishya batangaza ko yapfuye, ariko Imana yongera kumwigaragariza. 

Umuhanzi Tuyizere Papi Clever n'umugore we Ingabire Dorcas baherutse gusohora indirimbo “Ni Yesu” 

Gaby Kamanzi agiye kuririmba muri ‘Kigali Praise Fest’ ku nshuro ye ya mbere 


Itsinda ry'abaririmbyi rya Aflewo Rwanda ritegerejwe muri iki gitaramo 

Travis Greene ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 1.5 kuri Instagram ategerejwe mu gitaramo azahuriramo n’Abanyarwanda 


Travis n'umuryango we- Se w'uyu muramyi yitabye Imana ubwo yari afite imyaka itanu y'amavuko


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘NARA’ YA TIM GODFREY NATRAVIS GREENE

 ">

REBA HANO INDIRIMBO ‘SPIRIT’ YA BECKY TAMALE

 ">

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA YA PAPY CLAVER, MERCINA DORCAS

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND