RFL
Kigali

Nyagatare: Umugabo werekaga abana amashusho y'urukozasoni arakekwaho gusambanya abahungu 10 n'umukobwa umwe

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:24/11/2022 5:02
0


Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abana 10 b'abahungu n'umukobwa umwe, no kubereka amashusho y'urukozasoni.



Uwo Mugabo ufite imyaka 32 y'amavuko yafashwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB ku Cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2022 afatiwe mu mudugudu wa Barija B mu kagari ka Barija mu murenge wa Nyagatare. 

Ibyaha akekwaho bivugwa ko yabikoze muri uku kwezi k'Ugushyingo mu bihe bitandukanye. Abana 10 b'abahungu n'umwe w'umukobwa bari mu kigero kiri hagati y'imyaka 5 na 15 nibo ashinjwa gusambanya, no kuberaka amashusho y'urukozasoni.

Amakuru atangwa n'abaturage batuye mu kagari ka Barija avuga ko uyu yasambanyaga abana yabanje kubereka amafirimi y'urukozasoni (Pronographie), ubundi akabashukisha kubaha impano zitandukanye zirimo ibiribwa n'ibinyobwa bikunzwe n'abana cyane.

Dr Murangira B. Thierry, umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, aganira na Kigali today dukesha iyi nkuru, nyuma yo kwemeza ko uyu mugabo yafashwe, yasabye ababyeyi kujya bafata umwanya wo guha impanuro abana babo bakabatoza kwirinda kwakira impano bahabwa n'abantu hatari ababyeyi.

Ati “Umubyeyi akwiye kwita ku bana be yabyaye akabaganiriza, hari ibyo agomba kubabwira birinda ndetse niba hari n’icyamukorewe akaba yakimenya kare uwakoze icyo cyaha agakurikiranwa, ubutumwa buri ku babyeyi gusubirana inshingano zabo zo kurera.”

Icyaha cyo gusambanya aba bana uyu mugabo urukiko rukimuhamije yahanwa hakurikijwe Ingingo ya 4 y’itegeko Nº69/2018 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. 

Iteganya ko iyo gusambanya umwana byakorewe uri munsi y’imyaka 14 y’amavuko, ubihamijwe n’urukiko ahabwa igihano cy’Igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Ingingo ya 34 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga (gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa), iteganya ko umuntu wese, iyo atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho;

Usaba, utoza cyangwa uhamagarira umwana abinyujije muri mudasobwa cyangwa umuyoboro uwo ariwo wose hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 5,  n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND