Nyuma yo gushyira hanze urwandiko rwandikiwe ababyeyi bakarwakira ntihagire icyo barenzaho, ubuyobozi bw'ishuri G.S St Paul Muko riherereye mu Karere ka Rusizi, bwatangaje ko ibaruwa yashyizwe hanze yataye igihe kandi ko yashyizwe hanze n’abatabifuriza ibyiza.
Nyuma yo kubona ururwandiko rwanditswe tariki 4/11/2022,
rwahamagariraga ababyeyi barerera kuri iri shuri kwishyura amafaranga y’abana
yo gufatira ifunguro ku ishuri, InyaRwanda.com, yagiranye ikiganiro na Padiri UWINGABIRE
Emmanuel, washyizeho umukono, avuga ko ari we warwanditse kandi ko nyuma yo
kurwandika rugashyikirizwa ababyeyi, bashyize mu bikorwa ibyo yabasabye.
Uru rwandiko rurerure, rurimo amagambo asa n’akakaye yakoreshejwe ari nayo yatumye bamwe barugarukaho cyane. Mu kiganiro na Padiri
Emmanuel uyobora iri shuri rya Gs St Paul Muko, yavuze ko abyandika yari
ababajwe n’uko ababyeyi bamutereranye kandi baremeranyije gufatanya kurera
abana no kubagaburira mu nama avuga ko yari yabahuje tariki 12 Ukwakira 2022.
Iyi baruwa iragira iti: ”Babyeyi dufatanyije kurerera muri G.S St Paul Muko ni mugire amahoro! Igihembwe cya mbere tukigeze hagati. Nkwandikiye mbabaye cyane kubera ko wabaye umubyeyi gito ntiwuzuza inshingano zawe nk’umubyeyi!
Biteye agahinda kuba uzi neza ikibazo turi kurwana nacyo cy’ibiciro bihanitse turi kurwana na cyo biri ku isoko ngo tubashe kugaburira abana, ukaba uzi neza ko umwana tukurerera kuva twafungura yahawe ifunguro nyamara wowe ukaba utarishyura umusanzu usabwa ngo dufatanye kurera umwana;
Ukaba ushaka kuduharira inshingano wowe wigaramiye! Ibi bintu birababaje kandi biragayitse ndetse bigenda bihindanya isura yawe nk’umubyeyi kuko kugeza ubu tugufata nka bihemu ndetse turi kwikanga ko wazavamo umwambuzi!
Mbandikiye rero mbamenyesha ko bitarenze ku wa Mbere tariki 7/11/2022 ugomba kuba warangije
kwishyura umusanzu ugomba kwishyura ishuri. Uzi neza ko igihe cyo kwishyura
twumvikanye mu nama y’ababyeyi
wakirengeje! Ikizakurikiraho nuramuka ujuje inshingano zawe ni ukukoherereza
umwana, ukazaza ku ishuri ukazaza gusobanura impamvu yaguteye kuba BIHEMU!
AGACIRO KARUTA IGICIRO NO
KWIYUBAHA BIKABA ISHINGIRO RYO GUHABWA AGACIRO"
Uru rwandiko rwandikiwe umubyeyi wese urerera muri iri shuri rya Gs MUKO, rwasinyweho na Padiri UWINGABIRE Emmanuel umuyobozi waryo.
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, uyu muyobozi yagize ati: ”Byashyizwe hanze n’ufite icyo ashaka kugeraho. Ikibazo abantu bagisamira hejuru ariko ikibazo gihari ntabwo ari ‘babyeyi’ yanditswe, kuko yanditswe hari ikibazo kitari muri St Paul gusa ahubwo kiri n’ahandi.
Ikibazo twagize twebwe cyabaye mu ntangiriro y’uyu mwaka cyari gishingiye ku musanzu ababyeyi basabwa gutanga kugira ngo abana babo babashe kugaburirwa ku ishuri. Ababyeyi bohereje abana ntibabaha umusanzu.
Ishuri ryacu rifite abana 2,185, ubwo twakoraga inama n’ababyeyi twemeranyije ko bagomba kwishyura byibura kugera tariki 19/10/2022, buri mubyeyi yishyuye cyangwa yaje ku ishuri kuvuga ikibazo n’igihe azishyurira kugira ngo abana bafatwe neza.
Igihe cyarageze ayo
matariki ararenga nta mubyeyi wari waza kwishyura, tumaze kubona ko ibintu
bikomeye, abaduhaye ibyo kurya bakeneye amafaranga yabo, ni ko gushaka uburyo
twishyuza kuko ntabwo twagombaga gufata abana ngo tubime ibiryo.
Babyeyi ni njye wayanditse nta muntu nayandikishije,
umuntu wese wanga gukemura ikibazo mufitanye amasezerano uwo yitwa bihemu”.
Padiri uyobora iri shuri, yakomeje asobanura ko
kugeza ubu ababyeyi bakoze iyo bwabaga bakishyura, avuga ko kugeza ubu bimeze
neza kuko bumvikanye. Ishuri rya Gs St Paul Muko rifite abana 2,185, abana bagera
kuri 378 ntabwo bishyura amafaranga y’ifunguro kubera ubushobozi bwabo, abandi bangana na 87 bashakiwe abaterankunga na Padiri Emmanuel bitewe n’uko nta bushobozi bafite bwo
kubasha kwiyishyurira.
Iri shuri rya G S Muko ryahawe igihembo mu mitsindishirize myiza
TANGA IGITECYEREZO