RFL
Kigali

Priscilla Gogo wari umunyeshuri ukuze wo mu mashuri abanza yapfuye afite imyaka 100

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:18/11/2022 13:38
0


Umunya-Kenya Priscilla Sitienei uzwi ku izina rya 'Gogo' wabarurwaga nk'umunyeshuri ukuze mu myaka kurusha abandi ku isi yitabye Imana ku myaka 100.



Gogo wamenyekanye ku bwo gutungurana agatangira amashuri abanza asatira imyaka 100, yaraye atabarutse ubwo yari iwe nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru The Standard cyandikirwa i Nairobi muri Kenya.

Umwuzukuru we Sammy Chepsiror yabwiye The Standard ati "Yapfuye mu mahoro ari kumwe na bamwe bo mu muryango. Turishimira imyaka 100 y'ubuzima bwe. Twese yaduteye ishema". 

Mu mwaka wa 2015 nibwo Gogo yafashe icyemezo cyo gutangira amashuri abanza, kuko atari yaragize amahirwe n'uburyo bwo kwiga mu myaka ye y'ubuto. Kuva ubwo yashyize hasi umwuga we nk'umubyaza gakondo agana ishuri.

Gogo

Gogo yatangiriye kwiga ku ishuri rya Vision Preparatory School, aho mu ishuri yabaga ari kumwe n'abamubera abuzukuru n'ubuvivi, ibyo yakunze kuvuga ko yashakaga ko bibera isomo abandi bitiya bakuru nabo bakajya kwiga.

Mu mwaka wa 2015, Gogo yabwiye BBC ko yashakaga kubera urugero abana bakuze batarimo kujya kwiga ngo atume basubira ku ishuri, agira ati "Barambwira ngo barakuze cyane, nkababwira ngo 'Ndi ku ishuri kandi namwe mukwiye kuba muri ku ishuri''.

Inkuru yo gukunda ishuri kwa Priscilla Sitienei yakinwemo Filime n'abafaransa muri 2017 ndetse bituma ahura na na Brigitte Macron, umugore wa Perezida w'Ubufaransa.

Gogo yatemberejwe i Paris ahura na Brigitte Macron






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND