Kigali

Birandenze sinzi uko nabivuga! Imana y'ibitego Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:11/10/2022 7:42
0


Rutahizamu w'Abanyarwanda akaba Imana y'ibitego by'u Rwanda Jimmy Gatete, yongeye gukandagira mu Rwanda bwa mbere nyuma yo guhagarika umupira w'amaguru.



Mu ijoro rishyira mu rucyerera rwo kuri uyu wa  kabiri tariki 11 Ukwakira 2022 nibwo Jimmy Gatete watsinze igitego cyajyanye Amavubi mu mikino y'igikombe cy'Afurika 2004, yakandagiye mu Rwanda aho aje kwitabira ibikorwa byo gutangiza imyiteguro y'igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho kizabera mu Rwanda mu 2024.

Gatete Jimmy ari kumwe na Fred Siewe ushinzwe kumenyakanisha iyi mikino y'igikombe cy'Isi kizabera mu Rwanda mu 2024 

Gatete w'imyaka 42 kuva yahagarika umupira w'amaguru mu 2010, amakuru ye yabaye macye mu banyarwanda ndetse abantu benshi bumvaga ko azakora ibintu byinshi mu Rwanda bigendanye n’ibyo yari yarakoze akiri umukinnyi ariko siko byagenze.

Akigera mu Rwanda aganira na B&B FM Umwezi, Gatete yavuze ko yishimiye kuba agarutse mu rugo. 

Yavuze ati "Birandenze cyane sinzi uko nabivuga, ndishimye cyane. Mu Rwanda harahindutse cyane ndi no hejuru nabonaga ko uko nahaherukaga atari ko hakimeze, rero ni ibintu byiza cyane. Abanyarwanda ndabakumbuye, igihugu cyanjye nari nkikumbuye ni byinshi gusa ndishimye. Hamwe mu hantu nkumbuye ndumva ari kuri Sitade."

Jimmy Gatete yavuze ko akumbuye ibiryo hafi ya byose byo mu gihugu cye kuko ngo nta handi wabisanga

Jimmy Gatete ari mu banyabigwi bagera kuri 7 ndetse bamaze kugera mu Rwanda baje muri iki gikorwa cyo gutangiza imyiteguro y'iyi mikino.

Barimo; Anthony Baffoe ukomoka muri Ghana, Lilian Thuram ukomoka mu Bufaransa, Roger Milla ukomoka muri Cameroun, Laura Georges ukomoka mu Bufaransa Patrick Mboma ukomoka muri Cameroun na Khalilou Fadiga ukomoka muri Senegal.

Jimmy Gatete afatwa nk'umukinnyi w'ikitegererezo u Rwanda rwagize, ndetse akaba umukinnyi utazava mu mitwe y'Abanyarwanda kubera igitego yatsindiye Amavubi muri 2003 u Rwanda rukina na Uganda, ndetse n'ikindi yatsinze Ghana.

Ibi bitego byose byagize uruhare mu kubona tike y'igikombe cy'Afurika cya 2004, igikombe kimwe rukumbi u Rwanda rumaze kwitabira.

Jimmy Gatete yaciye mu makipe arimo Mukura victory sports, APR FC, Maritzburg United, Rayon Sports Police FC ndetse na St.George yo muri Ethiopia. Yakiniye u Rwanda kuva mu 2001 kugera mu 2009, arukinira imikino 42 atsindamo ibitego bisaga 20. 

Mu 2024 u Rwanda ruzakira imikino y'igikombe cy'Isi mu bakanyujijeho mu mupira w'amaguru kizaba kibaye ku nshuro ya mbere.  


Jimmy Gatete yahise yinjira mu modoka yari imutegereje yerekeza kuri Hotel 


Umunyamabanga wa Ferwafa, Muhire Henry ubanza iburyo mu bari baje kwakira Jimmy Gatete 

Nkundamaci, umwe mu bafana bakomeye b'Amavubi ati "Nakumvaga ntakubona none turahuye"

Umunyamakuru Clarisse Uwimana ati "Abanyarwanda nawe bari bagukumbuye"

Muhawenimana Perezida w'abafana b'Amavubi uri ahagana inyuma, ati kuva wasezera mu Amavubi ibyishimo ni mbarwa!

Jimmy Gatete yibukirwa ku buhanga bwo guhagarara mu kibuga ndetse n'ibitego yatsindaga mu gihe gikenewe






Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Ngabo Serge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND