Kigali

Julien Bmjizzo yambitse impeta y'urukundo umukinnyi wa filime Sugira Florence

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/10/2022 23:05
0


Producer Julien Bmjizzo wakoze indirimbo nka ‘Why’ ya Diamond na The Ben n'izindi, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Sugira Florence, amuteguza kurushinga nk’umugabo n’umugore.



Imyaka ine irashize aba bombi bari mu rukundo rwitamuruye. Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022, Sugira Florence usanzwe ari umukinnyi wa filime yagaragaje ko yambikiwe iyi mpeta ku kirwa cya Zanzibar muri Tanzania.

Yifashishije konti ye ya Instagram atangaza ko yabwiye ‘Yego’ umukunzi we Bmjizzo.

Yavuze ko yorohewe no kwemerera umukunzi we gutangira urugendo rushya rw’ubuzima. Avuga ko kuva yatangira gukundana na Julien, yamubereye inshuti n’umukunzi ‘mu gihe cy’imyaka ine ishize’.

Uyu mukobwa yavuze ko banyuze mu bihe by’imiraba n’ibyishimo ariko ‘wakomeje kumbera inshuti nya nshuti’ yakoresheje ‘G’ (inshuti mu mvugo z’iki gihe).” Ati “Ku bw’ibyo uyu munsi naguhisemo, ejo ndetse n’ahazaza.”

Yashimye Julien ku bwa buri kimwe yamukoreye mu buzima. Amusaba gufatanya gusengera urugendo bagiye gutangira, kugira ngo Imana izayobore intambwe zabo kandi bazarumbuke.

Sugira Florence asanzwe ari umukinnyi wa filime n’ubwo muri iki gihe atakigaragara cyane. Uyu mukobwa azwi cyane muri filime ahuriramo n’umusore wamamaye nka Makanika.

Ariko yanakinnye muri filime yitwa ‘Igihiraho’ akinamo yitwa Teta. Iyi filime igaragaramo ingaruka zo kwihorera; ihohoterwa rikorerwa abagabo rikozwe n'abagore, ihohoterwa rikorerwa abagore rikozwe n'abagabo, kwihangana no mu bihe by'amage ukaba intwari, urukundo, imibanire yifuzwa ku bashakanye, uburere Mboneragihugu n'ibindi.

Mu Ukwakira 2021, nibwo Julien yatangiye urugendo rwo guhuriza abahanzi mu ndirimbo imwe, mu rwego rwo kuzamura izina rye.

Yahereye ku ndirimbo yise ‘Kamwe’ ikoze mu njyana y’amapiano irimo abahanzi nka Social Mula, Kenny Sol, Davis D, Bushali, Bull Dogg, B-Threy, Khalfan, Confy, Alyn Sano, Li john na Papa Cyangwe.

Ni indirimbo yihariye impera za 2021 kugeza n’uyu munsi, kuko icyumvikana ahantu hatandukanye icurangwa, ikomeza kwizihira abanyabirori.

Julien ni Producer w’Umunyarwanda ariko ukorera mu Bubiligi, afata amashusho y’indirimbo, filime n’ibindi bigendanye na cinema.

Indirimbo ‘Why’ yakoreye The Ben na Diamond yatumye umwe mu bareberera inyungu za Alikiba amwandikira, amushimira ku kazi katoroshye yakoze.

Ni we watunganyije amashusho y’indirimbo ‘Only You’ ya The Ben yakoranye na Ben Kayiranga yakomeje izina rye.

Mu 2014, nibwo uyu musore yashinze studio ye y’umuziki yise ‘BproudMusic’ iherereye mu Bubiligi, aho amaze gukorana n’abahanzi barimo Marina, Social Mula, Big Fizzo, Bull Dog, Mico The Best n’abandi.

Julien yavukiye kandi akurira mu Rwanda. Nyuma yo kurangiza amashuri abanza, yagiye kwiga kuri ESAPAG kugeza mu 2011 aho yavuye we n’umuryango we bajya gutura mu Bubiligi.

Yakomereje amashuri ye mu Bubiligi ku kigo cyitwa Vilgo asoza amasomo mu Ishami rya ‘Computer Science Management and Accouting’.


Julien Bmjizzo yateye intambwe idasubira inyuma yambika impeta umukunzi we Sugira Florence 

Sugira yavuze ko mu gihe cy’imyaka ine ishize bakundana, yishimira ko babashije kunesha ibigeragezo


Aba bombi bahuriye ku kirwa cya Zanzibar muri Tanzania batangiza umushinga w’urugo 

Ibyishimo ni byose kuri bombi… Biyemeje gusengera urugendo rushya rw’ubuzima bagiye gutangira  

Sugira Florence akina muri ‘Igihirahiro’ yitwa Teta akaba umugore wa kabiri wa Rwema

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WHY’ JULIEN YAKOZE

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND