RFL
Kigali

Kanye West ntiyavuzweho rumwe mu mwambaro wa 'White Lives Matters' yaserukanye i Paris

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:6/10/2022 11:04
0


Kanye West yateje impaka, nyuma yo guseruka mu mupira wanditseho 'White Lives Matter' mu cyumweru cy'imyambarire ya Paris (Paris Fashion Week).



Umuhanzi w'umunyamerika ukora injyana ya RAP, Kanye West, uherutse kwiyita Ye, yavugishe benshi ku mbuga nkoranyambaga barimo n'ibyamamare nyuma yo guserukana umwambaro wanditseho "White lives matter" mu cyumweru cy'imyambarire ya Paris mu mpera z'icyumweru gishize.

Iyi myiyerekana ubusanzwe irangwa n'udushya no gutungurana, ariko Ye we yatunguye abantu kurusha uko byari byitezwe, ubwo yagaragaye atambuka yambaye umupira wanditseho inyuma amagambo adasanzwe ati 'Ubuzima bw'abazungu ni ingenzi' mu gihe abenshi bamenyereye ko handikwa 'Ubuzima bw'abirabura ni ingenzi'.

Imbere kuri uwo mupira kandi hagaragayeho ifoto ya Papa Yohani Pawulo wa II. Iyi mipira yari yambawe n'abanyamideri bazanye na Ye, ndetse n'umushyitsi mukuru w'iyi myiyerekano Candace Owen.

Ye yagaragaye ari kumwe n'umushyitsi mukuru mu cyumweru cy'imyambaro muri Paris bambaye imipira yanditseho 'White Lives Matter' 

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Guardian avuga ko mbere yuko imurikwa rya Yeezy igice cya cyenda ritangira, Ye Wabwiye abari baje kwihera ijisho imideri i Paris ati "Abantu bose hano bazi ko ndi umuyobozi, ntago mwashobora kunyobora. Ibi ni ibintu bidashobora gucungwa.”

Yakomeje avuga ku bujura bw’uwahoze ari umugore we Kim Kardashian i Paris mu 2016, n'uwahoze ari umuyobozi we Scooter Braun, ndetse no kuba aherutse gutongana na Gap. 

Naomi Campbell ari mubakoze imyiyerekano y'icyitegererezo muri iki gitaramo, ariko ntiyigeze yambara uyu mupira utavuzweho rumwe na benshi. Umukobwa wa Kanye niwe wari uyoboye korari y'abana bitabiriye ibirori.  

Ishyirahamwe rirwanya gusebanya (The anti-defammation League) ryavuzeko gukoresha ijambo 'White Lives Matter' bigaragara ko biganye ijambo 'black Lives Matter' ryakoreshejwe nk'uburyo bw'imyigaragambyo yo kwamagana ubugome, nk'amagambo y'urwango. 

Ibi kandi bibabye nyuma yuko mu minsi ishize Ye yavuze amagambo nayo ataravuzweho rumwe na benshi, avuga ko imyaka 400 y'ubucakara muri Amerika "bisa nkaho byari amahitamo" nubwo nyuma yaje kwivuguruza  

P Diddy ari mubashyigikye Ye, avuga ko ari uburenganzira bwe gutekereza imyambaro yakambara nyuma yuko agaragaye mu mwambaro wanditse 'White Lives Matter' bigakurura amagambo 

Muri iki gitaramo Ye yongeye kwigaragaza nk'uwagarutse mu gukora ibijyanye n'imyambaro nyuma yo guhagarika gukorana na Gap na Adidas bituranguranye. Muri Nzeri ubwo ahagarikaga ubufatanye bw'imyaka ibiri na Gap, yavuze ko iri duka ryananiwe gukurikiza ibyari biri mu masezerano bagiranye.

Muri 2016, igitaramo giheruka cyo kumurika Yeezy cyabereye i New York cyaranezwe ubwo umunyamideri umwe yikubitagahasi, kubera umunaniro wo guhagarara umwanya muremure nkuko bari babitegetswe.

Iyi yari inshuro ya kane Ye yerekana imideri i Paris, aho yatangiriye bwa mbere nk'umuhanga mu kwerekana imideli muri 2011, umwuga we wo kwerekana imideli watangiye mu 2008, ubwo yakoraga imyitozo muri Fendi, mu mwaka wakurikiyeho, akabasha kwitabiriye icyumweru cy'imyambarire ya Paris ku nshuro ya mbere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND