RFL
Kigali

Congo Brazzaville: Abafite ubumuga bwo kutumva bahuguwe ku buhinzi bw'ibihumyo

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:6/10/2022 8:04
0


Mu gihugu cya Congo-Brazzaville, Fondasiyo ‘Challenge Futura’ iyobowe na Eng Tsengué-Tsengué, yarangije gahunda yayo yo guhugura itsinda ry’abatumva ku bijyanye n’umusaruro w’ibihumyo. Abahuguwe bahawe umurima wa ‘Fungiculture’, kugira ngo batangire kwihangira imirimo binyuze mu buhinzi bw’ibihumyo.



Aya mahugurwa yabereye mu gace gasanzwe kaberamo ubushakashatsi kazwi nka ‘The Scientifc City Of Brazzaville’, aho abafite ubumuga bwo kutumva bahawe amahirwe yo kumenya byimbitse ku musaruro w’ibihumyo n’uburyo bazajya babigeza ku masoko.

Umwe mu batoza, yagaragaje ko ibyo bari bateguye kubigisha byo byarangiye neza cyane agaragaza ko cyari cyo cy’ingenzi. Dieu-Merci Doubou yagize ati:”Uburyo bikorwa ubu babimenye byo byamaze kurangira, icyo cyiciro twakivuyeho kandi icy’ingenzi n’uko babisobanuriwe”.

Eng Tsengué-Tsengué wari uhagarariye aho bigishirizaga abafite ubumuga bwo kutumva; abagabo n’abagore, yatangaje ko ubusanzwe aya mahugurwa yamaze iminsi 10 yose kandi bakoraga buri munsi ku izuba ryinshi kubera ko bari bafite inyota yo kugira icyo bamenya kizabahindurira ubuzima.

Ati:”Kwigisha aba bantu ibintu bizabafasha mu buzima byafashe igihe kandi bizakomeza bibe tubyongerere n’igihe ku buryo bizagera no kumezi 18, gusa aha bakoze cyane ntibatinya n’izuba kuko bashakaga kumenya byinshi. Ntabwo ari buri wese uba ufite ubushobozi bwo kwikorera niyo mpamvu bakora cyane ngo babigereho”.

Yakomeje avuga ko bazafasha abazagaragaza umuhate mu gukora, bakabaha ibikoresho kuko ngo byaba bigoye ko bo babyibonera. Aba bahuguwe, batangarije Africanews dukesha iyi ko biteguye guhura abandi mu minsi iri imbere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND