RFL
Kigali

“Aduyi amenipiga” - Ijambo rya nyuma rya Fred Gisa Rwigema: Twibukiranye amateka y’urugamba

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:1/10/2022 12:49
0


Tariki 01 Ukwakira ni umunsi udasanzwe ku Rwanda, wabaye inkomoko y'itangira ry'urugamba rwo kubohora u Rwanda, ikaba imbarutso y'umunezero n'ibyishimo abanyaRwanda bafite ubu, ari naho buri umwe uzi urugamba cyangwa ataruzi aba yishimiye uyu munsi w'amateka.



Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Twitter, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka mu z'Igihugu cya Uganda, Lt Gen Kainerugaba, yibutse Major General Fred Gisa Rwigema, mu buryo ubona ko yari amuzi.

Kainerugaba yavuze ko yibuka Fred Gisa Rwigema ubwo bahuriraga ku ngoro ya Perezida wa Uganga i Entebbe mbere y’iminsi micye ngo atangize urugamba rwo kubohora igihugu cy'u Rwanda mu mwaka wa 1990.

Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, Lt Gen Kainerugaba, yongeyeho ko yibuka ko Fred Gisa yari intwari, umugabo w’indashyikirwa, kandi akaba n’ikitegererezo kuri benshi, amwifuriza iruhuko ridashira.

Bimwe mu byaranze iyi tariki ya 1 Ukwakira yatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda

Ingabo za FPR-Inkotanyi zasoje urugamba rwo kubohora u Rwanda kuri iyi tariki mu 1994. Ni urugamba rwamaze imyaka 4. Urugamba rwo kubohora igihugu ntirwari rworoshye na gato. Rwasabaga kwitanga no gushyira imbere inyungu z’igihugu kuruta kwitekerezaho.

Tariki ya 1 Ukwakira 1990: Umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko abari bagize umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kubohora igihugu hifashishijwe inzira y’intambara. APR, ishami rya gisirikare rya FPR Inkotanyi, ku ikubitiro ryari riyobowe na Major General Fred Gisa Rwigema wari uyoboye uru rugamba.

Bageze i Kagitumba, Rwigema yasobanuye mu magambo macye impamvu y’urugamba rwari rutangiye, avuga ko mu mateka y’u Rwanda ubuyobozi bubi ari bwo bwazanye amacakubiri n’ibindi bibazo byose byari byugarije u Rwanda.

Yababwiye ko akazi kabo kagomba ubwitange, ati: “Abafite ubwoba basubire inyuma, kuko intambara dutangiye ikomeye kandi ntimwibeshye ngo hari abandi bazayidufasha atari Abanyarwanda ubwabo.”

Mu gihe kingana n’iminsi 14 ya mbere y’urugamba, bamwe mu bayobozi bakuru ba APR barishwe, bitera icyuho gikomeye mu buyobozi, ndetse n’umuhate utangira kugabanuka ku basirikare bari basigaye.


Mu bishwe harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Inkotanyi, General Major Fred Gisa Rwigema wishwe arasiwe i Nyabwishongwezi nk’uko amakuru yatangajwe icyo gihe yabyemeje. Yarashwe tariki ya 2 Ukwakira 1990. Abari bamuri hafi bavuga ko ijambo rya nyuma yavuze rigira riti “Aduyi amenipiga” (ugenekereje bivuga ngo “umwanzi arandashe).

Nyuma yo gucika intege kw’aba basirikare kubera urupfu rwa Rwigema, ku wa 20 Ukwakira 1990, Paul Kagame yavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari ku ishuri, maze akomeza kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda, azana uburyo bushya bw’imirwanire n’izindi mpinduka nyinshi zatumye APR itsinda uru rugamba.

Tariki ya 01 Ukwakira, Umunsi wo gukunda igihugu

Tariki ya 01 Ukwakira buri mwaka, u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Gukunda Igihugu. Kuri uyu munsi Abanyarwanda bazirikana by’umwihariko ubwitange, umurimo unoze, kwihangana, umurava, ishyaka, ubumwe, gukunda Igihugu, kureba kure, ubumuntu, kuba umunyakuri n’izindi ndangagaciro zaranze urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiye ku 01 Ukwakira 1990 rugasozwa ku wa 04 Nyakanga 1994.

Ubutumwa bwa Kainerugaba  

Nk’uko tubikesha inyandiko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe, ku munsi nk’uyu ukomeye mu mateka y’u Rwanda, buri wese asabwa kuzirika icyo gukunda Igihugu bivuze kuri we ubwe no mu mibanire ye n’abandi.  Gukunda Igihugu ni Indangagaciro ikomeye cyane yazahuye u Rwanda mu bihe bikomeye rwanyuzemo.

Mbere y’umwaduko w’abakoloni, Umunyarwanda yashyiraga imbere y’inyungu ze bwite, inyungu z’Igihugu. Iyo byabaga ngombwa ntiyazuyazaga gutabarira Igihugu no kucyitangira. Ingero ni nyinshi twatanga iz’Abatabazi, Abacengeri, Ingabo, Abaryankuna.


Umunyarwanda yari “Mwene-gihugu” yari uwacyo, akaba n’umunyagihugu. Igihugu ni “Umubyeyi”. Kandi Igihugu cyari “icye” nyir’Igihugu. Afite inshingano yo gukora ibigihesha ishema, ibigiteza imbere, ibigihesha Agaciro n’ Icyubahiro muri byose na hose.

Umunyarwanda ni “Umwubatsi” akaba n’’Umurinzi” w’ibyagezweho byose; biri mu muco karande abakoloni n’abambari babo bagerageje gusenya.

Igihugu ni abantu bagituye, n’umuco wabo, n’ururimi rwabo, n’imyemerere yabo, ndetse n’ubuyobozi bwabo n’ibirango byacyo. Igihugu kandi ni ahantu: Ubutaka n’ibiburiho byose, ndetse n’ibiri munsi yabwo n’amazi n’ikirere, mu mipaka izwi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND