Bamwe bati “Ni uburwayi”, abandi bati “Ntawamenya”. Mu by’ukuri umugabo yaremanywe ububasha bwo gutera akabariro ariko biba ngombwa ko abihagarika atagishije inama uwo bashakanye, ndetse bikaba byakwitwa andi mazina ariko akabireka.
Niba uri umugore cyangwa umukobwa ukaba utazi impamvu
uwo mwashakanye cyangwa mukundana yahagaritse igikorwa cyo gukora imibonano
mpuzabitsina nawe, iyi nkuru iragufasha kugukura mu rujijo.
1. Ntakigira
imbaraga zimugusunikiraho.
Burya uwo mukundana nakubwira ngo “Ntabwo mfite imbaraga zo gukomeza kugukunda”,
ujye ubyumva. Hari ubwo wicara ukumva arakubwiye ngo ’Ntambaraga mfite’ ujye umwumva kuko imbaraga zose wakoresha
ntazigera akwegera kubwawe. Bamwe babyita ikibazo bikavamo no kubiha andi mazina
nyamara ataribyo.
2. Akunda kureba
amashusho y’urukozasoni kuri murandasi.
Niba ubona umugabo wawe umubona kuri murandasi cyane akaba akunda kureba amashusho y’urukozasoni, byaba impamvu ikomeye yo gutuma wowe akuzinukwa burundu kuko aba abona udasa n’abo abona cyangwa akaba arangiza kuyareba yazinutswe undi muntu.
3. Ntabwo
yiyumvamo ibyo gutera akabariro.
Burya hari n’abagabo baba badakunda gutera akabariro
atari uko barwaye cyangwa bafite ikindi kibazo, uretse kuba batabishaka gusa.
4. Ntabwo akunda
umugore we.
Wasanga atagukunda cyangwa yarakuzinutswe. Ibi
byaturuka no ku kuba akunda kureba
amashusho y’urukozasoni, nk’uko twabibonye mu ngingo ibanza.
5. Akoresha
ibiyobyabwenge.
6. Yigeze kugira
ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa irindi hungabana rigendanye no gutera
akabariro.
7. Arwaye ihungabana.
8. Afite
ibibazo byinshi. Mu by’ukuri umugabo ufite ibibazo byinshi by’ubuzima ntabwo
ajya abasha gutera akabariro, n’ubwo abikoze ntabwo bimara umunota umwe.
Inkomoko: Opera News
TANGA IGITECYEREZO