RFL
Kigali

Texas: Umwana w'umukobwa w'imyaka 12 yarashe se umubyara nawe ahita yirasa

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:27/09/2022 11:23
0


Umwana w'umukobwa w'imyaka 12 wo mu gace ka Weatherford mu mujyi wa Parker muri leta ya Texas, akurikiranyweho kurasa se umubyara nawe agahita yirasa.



Ibiro bya Polisi mu gace ka Parker byatangaje ko ku wa kabiri w'icyumweru gishize, umwana w'umukobwa w'imyaka 12 yarashe se umubyara w'imyaka 38 nawe agahita yirasa, ahagana mu ma saa tanu n'igice za nijoro mu rugo bari batuyemo, ruri mu gace ka Weatherford mu mujyi wa Parker muri Texas.

Polisi yatangaje ko ubwo bageraga ahabereye aya marorerwa, basanze uyu mwana aryamye mu muhanda afite igikomere ku mutwe bigaragara ko yarashwe ndetse imbunda imuteretse iruhande, naho se umubyara we yasanzwe mu nzu yarashwe mu nda. 

Aba babiri bahise bajyanwa ku bitaro hifashishijwe indege z'ubutabazi, ariko uko ubuzima bwabo buhagaze bikaba byari bitaramenyekana ubwo iyi nkuru yatangazwaga n'ikinyamakuru CNN. 

Mu iperereza ryakozwe, ubuyobozi bwasanze uyu mwana yari amaranye igihe kinini igitekerezo cyo kwica ababyeyi be, ndetse uyu mugambi akaba yari awufatanyije na mugenzi we w'umukobwa uturuka mu gace ka Lufkin nawe wagombaga kwica se, ariko bikaza kurangira adakoze ibyo bari basezeranye. 

Aba bana bombi nyuma bagombaga guhita batorokera mu ntara ya Georgia, ndetse polisi yavuze ko uyu mwana wo muri Lufkin ariwe wari waracuze uyu mugambi w'ubwicanyi.

Umuyobozi w’umujyi wa Parker, Russ Authier yavuze ko iperereza rigikomeje kuri aba bana babiri, gusa hazatangazwa amakuru make kuri rubanza rwabo kubera ko bataruzuza imyaka y'ubukure.     







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND