RFL
Kigali

Putin yemeye ko hakozwe amakosa mu gukusanya abagabo bajya ku rugamba

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/09/2022 9:46
0


Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yemeye ko hakozwe amakosa ubwo hakusanywaga abagabo binjiza mu gisirikare, ngo bajye ku rugamba muri Ukraine.



Ibiro bya perezida w'Uburusiya  bizwi nka Kremlin byemeye ko hakozwe amakosa mu gikorwa cyabyo cyo gukusanya inkeragutabara ngo zijye kurwana muri Ukraine, mu gihe abaturage barimo kurushaho kucyamagana.

Umuvugizi wa Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yagize ati: "Hari aho itegeko-teka rirengwaho". Yongeyeho ko amakosa yose azakosorwa. Amakuru menshi avuga ko abantu batigeze bajya mu gisirikare - cyangwa abashaje cyane cyangwa bamugaye - barimo gushyirwa mu gisirikare.

Itegeko-teka ryo mu cyumweru gishize ryo gukusanya abajya mu gisirikare ryamaze guteza imyigaragambyo, mu bice byinshi by'igihugu.

Ku itariki ya 21 y'uku kwezi kwa cyenda ni bwo Perezida Putin yatangaje icyo yise gukusanya abaturage bamwe, nyuma yaho Minisitiri w'ingabo Sergei Shoigu avuga ko inkeragutabara 300,000 zizahamagarwa.

Ariko amakuru yo mu bitangazamakuru byo mu Burusiya by'abatavuga rumwe n'ubutegetsi, yumvikanisha ko abantu bagera kuri miliyoni imwe bashobora guhamagarwa.

Ibyo bitangazamakuru bivuga ko igika (itsinda ry'interuro) kimwe byemezwa ko kijyanye n'umubare nyawo w'inkeragutabara zicyenewe cyakuwemo (cyagizwe ibanga) mu nyandiko y'iryo tegeko-teka rya Putin, riri ku rubuga rwa internet rwa Kremlin.

Ibiro bya Putin byemeye ko hakozwe amakosa mu gukusanya abajya ku rugamba muri UKraine.

CNN itangaza ko zimwe mu nzobere mu gisirikare zo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika) n'izo muri Ukraine, zivuga ko icyemezo cya Putin cyo guhamagaza inkeragutabara, kigaragaza ko abasirikare b'Uburusiya barimo gutsindwa bikomeye ku rugamba muri Ukraine. Ni nyuma y'amezi arenga arindwi Uburusiya buyigabyeho igitero.

Kuva hatangazwa uko gukusanya abajya mu gisirikare, abantu barenga 2,000 bamaze gufungwa bafatiwe mu myigaragambyo mu bice bitandukanye byo mu Burusiya, mu gihe hari abandi bahunze. Mu kiganiro ku wa mbere, Dmitry Peskov, umuvugizi wa Putin yemeye ko harimo gukorwa amakosa.

Yavuze ko mu turere tumwe, "Ba guverineri barimo gukora bashishikaye mu gukosora uko ibintu bimeze". Peskov yanavuze ko atazi icyemezo na kimwe cyo gufunga imipaka y'Uburusiya, no gushyiraho mu gihugu amategeko yo mu bihe by'intambara. 

Mbere, amakuru yo mu bitangazamakuru bimwe yari yumvikanishije ko ibi bishobora gukorwa, mu kubuza ko abashobora kwinjizwa mu gisirikare bahungira mu mahanga. Kuva hatangazwa gukusanya abajya mu gisirikare, urubyiruko rwinshi rw'Abarusiya rukomeje gushaka uburyo bwo kuva mu gihugu.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND