RFL
Kigali

NESA yatangaje igihe amanota y'abakoze ibizamini bya Leta azatangarizwa

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:26/09/2022 8:44
0


Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta n'ubugenzuzi mu mashuri NESA, cyatangaje ko kuwa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022 hazatangazwa amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza ndetse n'abasozaga icyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye.



Ibi NESA yabitangaje nyuma y'ibihuha byagiye bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Uru rwego rwavuguruje ibyo bihuha, abanyeshuri n'ababyeyi bakamenyeshwa ko igihe cyo kubitangaza bazakimenyesha abanyarwanda.

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2022, NESA ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yamenyesheje ababyeyi, abanyeshuri, abarezi n'abandi bireba ko kuwa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022 saa cyenda (15:00), hazatangazwa amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza ndetse n'abasoza icyiciro cya mbere mu mashuri yisumbuye.

Muri iri tangazo bagiraga bati" NESA yishimiye kumenyesha ababyeyi, abarezi ndetse n'abafatanyabikorwa mu burezi ko amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'ibisoza  icyiciro cya mbere cy' amashuri yisumbuye azatangazwa kuwa Kabiri ya 27/9/2022 saa cyenda z'amanywa (15hoo")."

Abanditse ubutumwa kuri twitter bagaragaje ko bishimiye kuba amanota yabo agiye gutangazwa.

Uwitwa Solange Itaha yagize ati"Murakoze cyane kutumenyesha."

Muhoracyeye Jeanne yagize ati"Murakoze kudukura mu rujijo."

Niyonzima Frodouard yagize ati"Murakoze cyane twari tubitegereje." 

Biteganyijwe ko umwaka w'amashuri 2022/2023 uzatangira kuri uyu wa mbere Tariki ya 26 Nzeri 2022, naho abazajya mu mwaka wa Mbere n'umwaka wa kane ubwo amanota y'ibizamini bya Leta azaba amaze gutangazwa, Minisiteri y'uburezi nibwo izatangaza  igihe bazatangirira amasomo yabo. 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND