RFL
Kigali

Mahoro Isaac yasohoye indirimbo nshya yashibutse ku weretse 'urukundo' uwari wakatiwe kunyongwa-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/09/2022 17:41
0


Mahoro Isaac umaze ibyumweru hafi bitatu ashyize hanze indirimbo "Ibishishwe" yanitiriye igitaramo yakoze tariki 02 Nzeri uyu mwaka, yasohoye indi ndirimbo nshya yise "Urukundo".



Indirimbo "Urukundo" yageze hanze tariki 22 Nzeri. Irimo ubutumwa uyu muhanzi yageneye abantu bose, ababwira ko n'aho ibintu byose byashira ariko urukundo rukaba ruhari, ntacyo byaba bitwaye. Ati "Urukundo ruruta byose. Ikintu cyose wakora nta rukundo ntacyo wageraho, icy'ingenzi rero ni urukundo. Kandi Imana nayo murabizi ko ari urukundo".

Mahoro Isaac usengera mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi rya Nyamata, yadutangarije ko yanditse iyi ndirimbo ye nshya "Urukundo" yisunze imirongo wa Bibiliya iri mu 1 Kor 13:1-4 [1] havuga ngo "Nubwo navuga indimi z'abantu n'iz'abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk'umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga. 

[2]Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n'ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo.

[3]Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira. [4]Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Mahoro Isaac yavuze ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo yagikomeye ku nkuru y'umuntu wagaragarije urukundo mugenzi we wari wakatiwe kunyongwa. Ni inkuru yumvanye umuvugabutumwa wabwirije mu rusengero yari arimo imukoraho ni ko kwandika indirimbo kugira ngo ashishikarize abantu bose kurangwa n'urukundo.

Uwo muvugabutumwa yababwiye ko hari umuntu wo hanze y'u Rwanda wakatiwe igifungo cyo gupfa, hanyuma umunsi wo kunyongwa ugeze ahabwa amasaha 10 yo kubanza kujya gusezera umuryango we, ariko bamusaba kuzana umuntu uri bumusigarire mu mwanya (gereza). Yaramubonye, basezerana ko atazamutenguha. 

Uwo muntu wari ufunze yagiye iwabo gusezera umuryango, asiga muri gereza uwo wundi wemeye kuhamubera. Amasaha yo kunyongwa yageze wa muntu ataragaruka, bahita bafata uwamusigariye mu mwanya, batangira gahunda zo kumunyonga, ariko bagezemo hagati wa wundi nyiri gukatirwa aba araje, aza yiruka atakamba cyane ngo babe ari we babamba kuko yamaze kuhagera. 

Ni ibintu byakoze kumutima abari bayoboye icyo gikorwa, birangira bose babahaye imbabazi ntihagira n'umwe unyongwa nyuma yo kubona uburyo bombi bagaragarizanyije urukundo ruzira uburyarya. Uwo muvugabutumwa yabigishije ko urukundo ruruta byose, maze Mahoro ahita yanzura gukoramo indirimbo nk'uko yabitangarije inyaRwanda.com.


Mahoro Isaac mu gitaramo aherutse gukorera i Nyamata


Niyomwungeri Pierre ni we Mujyanama wa Mahoro Isaac


Mahoro Isaac yateguye izindi ndirimbo nshya nyinshi 

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "URUKUNDO" YA MAHORO ISAAC








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND