Umuhanzi Afrique ugezweho muri iki gihe amaze iminsi mu bitaramo bikomeye, birimo ibyo yakoreye mu gihugu cy’u Burundi n’icyo aherutse gukorera mu Mujyi wa Dubai.
Ni ku nshuro ya mbere
yari ataramiye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ariko ni ku nshuro ya
kabiri yari ataramiye mu Burundi.
Igitaramo cyo mu Burundi,
yagikoze ku wa 9 Nzeri 2022 mu kabyiniro ka Miki Lounge naho Dubai yahataramiye
mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 22 Nzeri 2022, ahitwa Fortune Pearl Hotel.
Ubwo yaririmbiraga muri
Fortune, aririmba indirimbo ye yamamaye yise ‘Agatunda’, bamwe mu basohokeye
muri aka kabyiniro batandukanye bamupfumbatishije amadorali atagira ingano
bamushimira kubasusurutsa.
Uyu musore avuga ko
yishimiye gutaramira muri aka kabyiniro, kuva mu myaka ibiri ishize ari mu
muziki.
Ubwo yaririmbaga iyi
ndirimbo amashusho yayo yatambukaga ku nyakira mashusho nini zari muri aka
kabyiniro, ari nako inkumi zahasohoye ziyibyina.
Igitaramo Afrique
yakoreye mu Burundi, cyatumye yiyongera ku rutonde rw’abandi bahanzi bo mu
Rwanda bataramiye muri iki gihugu, nyuma y’uko ibihugu byombi bitangiye inzira
yo kubyutsa umubano.
Yabanjirijwe na Prosper Nkomezi wataramiye mu Burundi muri Mutarama 2022. Ibitaramo bye yabikoze
tariki 6, 7 na 14 Mutarama 2022 bibera muri Jesus Grace church, Life Centre Church no muri Shemeza Worship Temple ya Apotre Apollinaire Habonimana uri no
mu baramyi bubashywe i Burundi no mu Rwanda.
Muri Kanama 2022, Chriss
Eazy nawe yakoreye ibitaramo bitatu bikomeye mu Burundi, birimo icyabereye hafi
y'umupaka w'u Rwanda n'u Burundi, icyabereye mu Mujyi wa Bujumbura n'ikindi
yakoreye mu Mujyi wa Bugarama mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 14 Kanama 2022.
Umuhanzi Bruce Melodie nawe
yakoreye ibitaramo bibiri bikomeye mu gihugu cy’u Burundi, mu mpera za ‘weekend’
ya mbere ya Nzeri 2022.
Ni ibitaramo byaranzwe
n’imiraba n’ibibazo byaturutse ku kuba uyu muhanzi yarageze mu Burundi agahita
afungwa ashinjwa ubwambuzi.
Umuhanzi Afrique yakoreye igitaramo mu gihugu cy’u Burundi
Muri iki gitaramo, Afrique yaririmbye indirimbo ze zirimo ‘Agatunda’, ‘Rompe’ n’izindi
Rebo Chapo wo muri Uganda yaherekeje Afrique mu gitaramo i Burundi
Afrique aherutse gusohora
indirimbo ‘Amarangamutima’ yakoranye na Rebo Chapo wo muri Uganda
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, nibwo Afrique yataramiye mu Mujyi wa Dubai
Muri iki gitaramo,
yapfumbatishijwe amadorali atagira ingano
Afrique yahuye n’umuraperi Green P usigaye ubarizwa i Dubai watangiye umuziki mbere ye
Imyaka ibiri irashize
Afrique yinjiye mu muziki, ariko amaze gutaramira mu bihugu bibiri bigize EAC
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'AMARANGAMUTIMA'
TANGA IGITECYEREZO