RFL
Kigali

Romy Jons wahuje The Ben na Diamond ategerejwe mu bitaramo bibiri i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/05/2024 9:40
0


Romy Jons [RJ The Dj ] usanzwe ari umwe mu bayobozi b’Ikigo cya Wasafi akaba na Dj wihariye w’umuhanzi Diamond Platnumz, agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma y’igihe Abanyarwanda n’abandi bamutegereje mu bitaramo byihariye.



Ni umwe mu bagabo bagaragaje impinduka mu kuvanga imiziki, ahanini biturutse ku bitaramo yagiye ahuriramo na mubyara we Diamond.

Yavuzwe cyane mu Rwanda nyuma y’uko agize uruhare mu ikorwa ry’indirimbo ‘Why’ The Ben yahuriyemo na Diamond. Iyi ndirimbo bombi bayiririmbanye bwa mbere mu itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards, mu muhango wabereye muri BK Arena, mu Ukwakira 2023.

Mu rwego rwo gushimira RJ The Dj uruhare yagize mu rugendo rwe rw’umuziki, muri Nzeri 2023 ni bwo yatumiwe na The Ben mu gitaramo gikomeye cyabereye mu gihugu cy’u Burundi.

Uyu mugabo azataramira i Kigali, ku wa 31 Gicurasi 2024 mu gitaramo kizabera mu kabyiniro ka The Green Lounge; ni mu gihe ku wa 1 Kamena 2024 azacurangira muri Crystal Lounge, ari na ho hazabera ibirori byo kwakira abazaba bitabiriye imikino ya BAL izatangira kubera muri BK Arena, guhera ku wa 24 Gicurasi 2024.

The Green Lounge aho RJ The DJ [Rommy Jons] azataramira, niho Dj Phil Peter asanzwe akorera, umunyamakuru wa Isibo Tv uzwi cyane mu kiganiro ‘The Choice Live’. Aherutse guhuriza Chriss Eazy na Kevin Kade mu ndirimbo ‘Jugumila’.

Mu mashusho yashyize hanze, Rj The Dj yavuze ko muri iki gihe ari mu Mujyi wa Dubai ariko ‘mu mpera za Gicurasi nzaba ndi i Kigali mu Rwanda’. Yashimye gahunda ya Visit Rwanda ndetse n’abamutumiye kongera gutaramira i Kigali.

Mu bihe bitandukanye Romy Jons yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo The Baraka Prince bakoranye indirimbo ‘Bora Iwe’, Sholo mwamba bakoranye indirimbo ‘Walete’ n’izindi.

Asanzwe afitanye indirimbo na Meddy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri Kanama 2019 Rommy Jones yabwiye Radio ya Wasafi ko yasabye ubushuti Meddy kuri konti ya instagram kugira ngo bakorane indirimbo.

Romy mu mpera za Kanama 2019 yasohoye Album yakubiyeho indirimbo 12 yise “Changes”. Yifashishijeho abahanzi b’amazina azwi muri Afurika barimo Jose Chameleone wo muri Uganda, Harmonize, Morgan Heritage, Ray Vanny, Diamond Platnumz, Vanessa Mdee n’abandi.

Yamamaza iyi album yanavuze ko hari ho indirimbo yakoranye na Meddy wo mu Rwanda anavuga ko ari we wamuhurije muri Amerika na Diamond banoza ikorwa ry’ indirimbo.

Iyi ndirimbo yakorewe muri Tanzania ikorwa na Producer Made Beats wo mu Rwanda.

Ubushuti bwa Romy Jons na Meddy buhera mu mpera z’umwaka ushize ubwo yamwakiraga ku kibuga cy’indege muri Tanzania. Umushinga w’indirimbo Meddy yakoranye na Diamond Platnumz na wo watunganyirijwe muri Tanzania n’ubwo kugeza ubu itarasohoka. 


Romy Jons, usanzwe ari Dj wihariye wa Diamond ategerejwe mu bitaramo bibiri i Kigali

 

Rj The Dj yagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry’indirimbo ‘Why’ The Ben yakoranye na Diamond


Muri Nzeri 2023, The Ben yatumiye Rj The Dj mu gitaramo yakoreye mu Burundi mu rwego rwo kumushimira


Rj The Dj yavuze ko yiteguye gususurutsa Abanya-Kigali nyuma y’igihe atahataramira


Mu Ukwakira 2023, The Ben yahuje imbaraga na Diamond baririmbana ‘Why’


Rj The Dj yagiye agaragaza uburyo anogerwa no gutaramira i Kigali 


Rj The Dj ategerejwe mu gitaramo kizaherekeza imikino ya BAL igiye kongera kubera i Kigali

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WHY’ YA THE BEN NA DIAMOND

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND