Abahanzi bo mu Rwanda bihariye impera za ‘Weekend’ aho batandatu muri bo bataramiye mu bihugu bitandukanye binyuze mu bitaramo n’amaserukiramuco akomeye bari batumiwemo mu bihe bitandukanye, hagamijwe gutaramira Abanyarwanda n’abandi batuye muri ibyo bihugu.
Ibi
bitaramo byabereye mu bihugu bitandukanye, kandi buri muhanzi agaragaza ko yanyuzwe
no gutaramira abakunzi be. Bisa n’aho iyi ‘weekend’ itari isanzwe kuri aba
abahanzi, ahanini biturutse mu kuba bamwe muri bo ari ubwa mbere bari
bataramiye hanze y’u Rwanda.
InyaRwanda
igiye kugaruka ku bahanzi batandatu bataramiye hanze y’u Rwanda muri iyi
weekend yarangiye, kuva ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru.
1.Massamba na Ruti Joel
Ku wa 18
Gicurasi 2024, umuhanzi mu njyana gakondo Massamba Intore yataramiye mu Mujyi
wa Kampala muri Uganda binyuze mu gitaramo “A Cultural Night” cyabereye muri Kampala
Serena Hotel.
Ni
igitaramo yahuriyemo na Ruti Joel, umuhanzi asanzwe afasha cyane mu kwisanga mu
muziki gakondo. Massamba ari kumwe n’abo bafatanyije bari bageze muri Uganda,
ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, mu rwego rwo kwitegura iki
gitaramo.
Massamba
yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo cyari kidasanzwe kuri we. Ati “Navuga ko
ari igitaramo kidasanzwe kuri njye, ariko kandi ni igitaramo cyihariye ku
muziki gakondo, rero niteguye kuza gutarama byo hejuru cyane.”
Massamba yasobanuye
ko iki gitaramo cyari kigamije kongera guha ibyishimo Abanya-Uganda, nyuma
y’igihe atabataramira.
Massamba
Intore yakoze iki gitaramo mu gihe yizihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki.
Inganzo ye yatumye ataramira imbere y’abakomeye, kandi ahesha ikuzo umuziki w’u
Rwanda.
Uyu
munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Kanjogera’ yaherukaga muri kiriya
gihugu, ubwo yaririmbaga mu birori by’isabukuru y’imyaka 48 y’amavuko y’Umugaba
Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba.
Ibirori byo
kwizihiza iyi sabukuru byatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2022 ahazwi
nka Lugogo Cricket Oval i Kampala. Nyuma yo kuririmba, Massamba yahaye Gen.
Muhoozi impano y’umupira wanditseho ijambo ‘Inkotanyi’.
2.Bushali na B-Threy
Ku wa 18
Gicurasi 2024, baraperi bakuranye nk’impanga mu muziki, Hagenimana Jean Paul
[Bushali] na Muheto Bertrand [B-Threy] bataramiye bwa mbere mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.
Ni
igitaramo bakoze bisunze ibihangano byabo byubakiye ku mudiho wa Kinyatrap,
cyabereye ahitwa Theatre Chailot.
Ni ubwa
mbere aba bahanzi bombi bataramiye mu Bufaransa. Ariko baciye ibintu mu
bitaramo binyuranye bagiye bagaragaramo mu Rwanda birimo nka Iwacu Muzika
Festival, ibya sosiyete zinyuranye, ibyabo bwite n’ibindi binyuranye.
Indirimbo
zabo zatumye hari ababafata nk’abahanganye, ariko bagiye bagaragaza ko gukurira
muri Label ya Green Ferry Music byaguye imbago z’umuziki w’abo.
Mu
mashusho, urubuga rwa Pan Africa rwashyize hanze mu minsi ishize, bavuze ko
Bushali na B-Threy bahihibikaniye Kinyatrap, ariko ko byabasabye gushyira
imbaraga hanzwe.
Ati “Turi
ababyeyi! Dufata umwanzuro wo kubikorera kugirango bigere ahantu bigera. Urumva
iyo umwe akoze ikintu ntabwo bingana n’uko abantu bose bakora ikintu.”
Bushali na
B-Threy bakoranye indirimbo 'Nituebue' yamamaye mu buryo bukomeye bahuriyemo na
Slum Drip, iri kuri Album 'ku Gasima'.
Bombi
bahuriye mu ndirimbo 'Amabara' bakoranye na Marina ndetse na Alyn Sano.
Banaririmbye mu ndirimbo 'Blessed' ya Wamunigga yaririmbyemo Bull Dogg, Bruce
The 1St, Papa Cyangwe, Fireman na Jay Pac.
3.Teta Diana
Ku wa
Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, umuhanzikazi Teta Diana yataramiye bwa mbere mu
nzu ndangamuco yitwa Chaillot - Théâtre national de la Danse ihereye mu Mujyi
wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.
Muri iki
gitaramo, Teta Diana yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ziri kuri Album ze zombi
‘Iwanyu’ ndetse na ‘Umugwegwe’ aherutse gushyira hanze. Yari kumwe n’abacuranzi
bagize ‘Band’ ye isanzwe imucurangira, aho atuye muri Suède.
Théâtre
National de Chaillot aho Teta Diana yaririmbiye, ni hamwe mu hantu hasanzwe
hazwi cyane herekanirwaga ikinamico kuva mu kinyejana cya 16 (mu 1937), habera
n’ibitaramo by’abahanzi bakomeye ku Isi.
4.Christopher muri Canada
Ku wa 18
Gicurasi 2024, umuhanzi Christopher Muneza yongeye gutaramira mu Mujyi wa Ottawa
mu gihugu cya Canada, guhera saa moya z'umugoroba. Ni igitaramo yitayemo cyane
kuririmba mu ndirimbo ze zo hambere, kugeza ku ndirimbo nshya aherutse gushyira
hanze.
Ni
igitaramo yahuriyemo n'umuhanzi JP Bimeni [Mudibu] uzwi cyane mu gihugu cy'u
Burundi, ariko ukorera umuziki cyane mu bihugu by'u Burayi n'ahandi hanyuranye.
Mudibu yaherukaga gutaramira i Kigali, ku wa 11 Ugushyingo 2023 muri Century
Park i Nyarutarama.
Christopher
yaherukaga gutaramira mu Mujyi wa Montreal, ku wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi
2024. Ibi bitaramo byateguwe n'abarimo Ferdinand Ufitinema [Dj Ferry Dee] afatanyije
na Nadininda.
5. Ben na Chance muri Canada
Ben na Chance bakunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo "Zaburi Yanjye", bataramiye muri Canada mu Mujyi wa Vancouver kuwa 18 Gicurasi 2024. Ni kimwe mu bitaramo bizenguruka Canada byiswe "Let's Worship Together" mu nsanganyamatsiko ivuga ngo "Yesu Arakora".
Ibi bitaramo byateguwe n'umuramyi akaba n'umuvugabutumwa, Willy Gakunze, abinyujije mu Muryango w'Ubugiraneza yashinze witwa 'Heart of Worship in Action Foundation'. Ben na Chance bataramiye muri Vancouver nyuma yo gutaramira muri Edmonton kuwa 11 Gicurasi, muri Toronto kuwa 4 Gicurasi no muri Ottawa kuwa 27 Mata 2024.
Igitaramo bari kuzakora tariki 25 Gicurasi 2024 muri Winnipeg cyo cyarahagaritswe bitewe n'impamvu zatunguranye nk'uko byatangajwe na Willy Gakunzi. Mbanza Chance aherutse kubwira inyaRwanda ko bakozwe ku mutima no gutaramira bwa mbere muri Canada.
Massamba yataramiye mu Mujyi wa Kampala mu gitaramo cyihariye ku muziki gakondo
Massamba
Intore yifashishije Ruti Joel muri iki gitaramo yakoreye mu gihugu cya Uganda
Christopher
yagaragaje ko yanogewe no gutaramira mu Mujyi wa Montrel muri Canada
Umuraperi
B-Threy yagaragaje ko yishimiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere mu Bufansa
Umuraperi
Bushali yataramiye mu Bufaransa yisunze
injyana ya Kinyatrap
Ari mu
Mujyi wa Paris mu Bufaransa, Teta Diana yahuye n’Umunyamabanga mukuru w'umuryango
w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, Francophonie,Madamu Louise
Mushikiwabo
Ben na Chance bashyigikiwe na Prof. Bishop Masengo Fidele mu gitaramo cyo muri Vancouver batumiwemo na Willy Gakunzi
TANGA IGITECYEREZO