RFL
Kigali

TUGANIRE: Ese guhana umwana umukubita ni ko kumwigisha?

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:20/09/2022 19:01
0


Gukubita umwana ntabwo ari ukumuhana. Gutuka umwana ntaho bihuriye no kumuha amasomo y’ubuzima. Muri iyi nkuru uramenya ingaruka zo guhana umwana umukubita.



Hari ababyeyi bashobora gutekereza ko gukubita intoki z’umwana, kumunyuzaho umunyafu cyangwa se kumukubita ikindi kintu bingana no kumwigisha isomo nyamara ntaho bihuriye, ibi  bifatwa nko kwibeshya cyane! Ahubwo bene ibyo bihano byumvisha abana ko ababyeyi babo cyangwa abandi bantu bakuru, bagerageza kubatsindagiramo ibyo babigisha bakoreshejwe n’uburakari.

Guhana umwana umukubita icyo bihuriyeho n’ibindi bihano bikakaye, ni uko bitewe n’uburyo kenshi bitangwa hatitawe ku kureba imyaka umwana afite, imyifatire iranga ikigero arimo, impamvu zatumye akora ikosa izo ari zo, bitigera bitanga igisubizo byari bitegerejweho, ahubwo bishobora no guhungabanya umwana ku buryo bukomeye umubyeyi atari yatekereje na mbere hose.

Umwana uhanwa akubitwa akenshi ashobora gutera icyizere ababyeyi (abarezi) ndetse nawe akitera icyizere, kuko aba yumva ntacyo ari cyo, ntacyo ashoboye, bikamuviramo kwiheba, kwigunga, kwanga ishuri cyangwa ababyeyi cyangwa abarimu be. Umwana kandi ashobora kujya mu muhanda cyangwa ahandi gushaka abamwumva, kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge kugira ngo bimufashe kwibagirwa ubuzima arimo bwo gukubitwa, n’ibindi.

INAMA KU BAREZI N’ABABYEYI: Ntugatinye guha umwana igihano gishyize mu gaciro, ngo wumve ko ari ukumuhutaza cyangwa ko yazakuzinukwa. Iyo igihano gitanzwe mu bugwaneza, gitoza umwana kwicisha bugufi akemera gukosorwa, kandi iyo amaze gukura bimugirira akamaro. Abaheburayo 12:11. Ababyeyi n’abarezi bagombye kumenya ko igihano iteka kijyana n’ikosa ryakozwe, kandi kigamije gufasha umwana guhindura imyifatire.

BIMWE MU BYO KWIBAZAHO MBERE YO GUHANA UMWANA

Bimwe mu bibazo dukwiye kwibaza mbere yo guhana umwana.

Ese ibi yakoze yari azi ko ari bibi? Nta ruhare na ruto jye naba mfite mu gutuma akora iri kosa? Igihano ngiye kumuha gihuye n’ikosa yakoze? Ni ngombwa kumuhana? Nta bundi buryo nakoresha mu kumufasha guhindura imyifatire? Mbese nasubira agakora iri kosa, nzasubira muhe iki gihano? Nzagikuba kabiri cyangwa nzamuha ikindi?

Inkomoko: Healthychildren.org na Inshuri.org 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND