Solange & Bella ni itsinda rishya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, rigizwe n'abana babiri b'abakobwa basengera muri ADEPR Kamashashi i Kanombe. Aba bana bamaze gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere yitwa "Ndaje" yasohokanye n'amashusho yayo kandi ubona ko ari ku rwego rwiza.
Aba bahanzikazi b'impano yo gushyigikirwa batangarije inyaRwanda.com ko biyemeje kuririmbira Imana nyuma yo kubona ko ari yo ibitaho cyane kuko ari nayo yabahuje. Uretse kuba bahuriye mu itsinda rimwe, ni abana bafite ubuhamya bukomeye kuko ntibavukana mu buryo bw'amaraso ariko bamaze kuba nk'abavandimwe.
Bombi bisanze barerwa n'umubyeyi umwe, bakaba bamufata nka nyina kuko yabareze kuva bakiri ibitambambuga kugeza n'ubu. Barasaba abanyarwanda by'umwihariko abakirisitu kubashyigikira mu rugendo rw'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana batangiye.
Solange & Bella babaye irindi tsinda ry'abahanzikazi bo muri ADEPR bafite impano ikomeye baririmbana ari babiri. Baje basanga mu muziki Vestine & Dorcas babarizwa muri ADEPR Musanze bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Umuziki wa Gospel wungutse abahanzikazi bashya baririmbana ari babiri
Solange & Bella batangiriye ku ndirimbo "Ndaje"
Basengera kuri ADEPR Kamashashi i Kanombe
TANGA IGITECYEREZO