Kigali

Usher yihanije umuraperi Diddy uherutse kwikoma injyana ya 'R&B' akavuga ko yapfuye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/08/2022 13:58
0


Umuhanzi Usher yihanije umuraperi Diddy, uherutse kuvuga ko injyana ya 'R&B' yapfuye yishwe n'abahanzi bayikora.



Sean Combs, umuraperi akaba n'umuherwe kabuhariwe uzwi cyane ku izina rya Diddy cyangwa se P. Diddy aherutse kwikoma abahanzi bakora injyana ya R&B, avuga ko abona iyi njyana yarasubiye inyuma cyane ndetse avuga ko yapfuye. Diddy wavuze ibi abinyujije ku rubuga rwa Instagram, yanababije abamukurikira ko bamubwira abahanzi bagize uruhare mu kwica injyana ya R&B. Usher Raymond, kizigenza muri iyi njyana yagize icyo asubiza Diddy anamwihaniza kongera kuvuga nabi iyi njyana.

Ikinyamakuru Hollywood Life cyatangaje ko umuhanzi w'icyamamare Usher unakunze kwitwa umwamwi w'injyana ya R&B muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize icyo avuga ku magambo Diddy aherutse gutangaza ku njyana akora. Mu kiganiro Usher yagiranye na radiyo SiriusXM yagize ati ''Byarambabaje kumva Diddy avuga ko injyana ya R&B yapfuye''.

Usher yagize ati: '' Sinumva ukuntu umuntu nka Diddy umenyereye iby'umuziki, avuga ko injyana ya R&B yapfuye kandi imaze imyaka myinshi iri ku isonga. Ndibaza niba afata umwanya we akumva iyi njyana, mbere yo kuvuga ko yapfuye. Ubuse ntabona n'abahanzi beza bakora iyi njyana bagezweho ubu? Mbona ibyo yavuze ari ubusazi atari yabitekerejeho''.

Usher yakomeje agira ati: ''Turebye ku mbuga zose indirimbo zigezweho ziri gukundwa na benshi urasanga ari iza R&B, sinumva ukuntu Diddy yabyirengagije gusa namusaba ko atazongera kugira icyo avuga kuri iyi njyana kuko ntabwo ayisobanukiwe. Diddy ajye atanga ibitekerezo ku bindi azi ariko yirinde kuvuga ku njyana ya R&B kuko kuyisebya kuriya ni ugusuzugura abayikora''.

Usher yihanije Diddy uherutse kwikoma injyana ya R&B akavuga ko yapfuye

Hollywood Life yatangaje ko Usher atangaje ibi nyuma y’aho Diddy aherutse kuvuga ko injyana ya R&B yapfuye. Usher kandi siwe muhanzi wanenze amagambo ya Diddy wenyine, kuko na Chris Brown yavuze ko atemeranya na Diddy ndetse ko ibyo yavuze ari ugutuka iyi njyana aba bombi bakora.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND