MTN ibinyujije muri Yello TV ubu wabasha kureba Televiziyo zitandukanye zo mu Rwanda no mu mahanga bitagusabye amafaranga, kandi uzirebera aho uri hose wifashishije telephone.
Iyi
Application ije gufasha no gucyemura ikibazo cy'abantu batabasha kureba
Televiziyo zo mu rugo kuko baba bari ku kazi cyangwa se mu ngendo, bigatuma
ibiganiro bitandukanye, amakuru, indirimo n'ibindi bica kuri Televiziyo
batabibona.
Dona
Rubagumya wari uhagarariye ikigo cya Afrikastream cyafatanyije na MTN
gutunganya iyi Application, yasobanuye byimbitse iby'iyi application. Yagize
ati" Yello TV ni Televiziyo igendanwa izajya ikoreshwa n'abakiriya ba MTN
bakoresha telephone zigezweho, aho bazajya babona Televiziyo zitandukanye
z'imbere mu gihugu ndetse n'izindi zo hanze.
Iki
gitekerezo cyo gutangiza Yello TV cyaje gucyemura ibibazo biri kugaragara muri iki gihe tugezemo, aho
abantu batakigira umwanya wo kureba Televiziyo bicaye hamwe kandi tuziko abantu
bakwiye kumenya amakuru.
Nyuma
y'ubu bufatanye bwa Afrikastream na MTN, byatumye u Rwanda ruba igihugu cya
mbere cyo mu Karere k'ibiyaga bigari gikoresheje iyi gahunda.
Nk’uko
Rubagumya yakomeje abitangaza yavuze ko iyi Televiziyo idasaba kuyireba ari uko
hariho amafaranga. "Iyo umaze gushyira iyi application muri telephone yawe
uriyandikisha, noneho ugahitamo uko uzayikoresha aho ushobora guhitamo umunsi
wose, amasaha cyangwa iminota.
Iyi
Application izaba iriho amateleviziyo atandukanye nka Isango star TV, Authentic TV,
Isimbi TV ndetse n'izindi zitandukanye. Ikindi wamenya ni uko umukiriya wa MTN
nawe afite uburenganzira bwo gushyiraho ibiganiro bye ku ruhande mu gihe yaba
abifite kuri YouTube channel, kuko aka gace nako katekerejweho.
Dona Rubagumya uhagarariye AfrikaStream
Tinyinondi
Ras uhagarariye MTN muri iki gikorwa, yatangaje ko iyi gahunda iri muri gahunda
zivuguruye zashyizweho ngo zite ku bakiriya ba MTN. Ibintu bijyanye
n'imyidagaduro ariko hakoreshejwe Televiziyo twasanze harimo igihanga, ariyo
mpamvu twazanye uburyo bushya kandi buvuguruye bwo kwita kubakiriya bacu."
Yello
TV yatangiranye n'abakiriya bafite telephone zigezweho za Android, aho ajya muri
Play store akandikamo Yello TV ubundi akayimanura akiyandikisha ako kanya agatangira kuryoherwa n'amafilime, imipira, amakuru n'ibindi washaka kuri
Televiziyo.
TANGA IGITECYEREZO