RFL
Kigali

MTN yatangije uburyo bushya bwo kureba Televiziyo zitandukanye bidasabye amafaranga

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/08/2022 17:39
0


MTN ibinyujije muri Yello TV ubu wabasha kureba Televiziyo zitandukanye zo mu Rwanda no mu mahanga bitagusabye amafaranga, kandi uzirebera aho uri hose wifashishije telephone.



Iyi Application ije gufasha no gucyemura ikibazo cy'abantu batabasha kureba Televiziyo zo mu rugo kuko baba bari ku kazi cyangwa se mu ngendo, bigatuma ibiganiro bitandukanye, amakuru, indirimo n'ibindi bica kuri Televiziyo batabibona.

Dona Rubagumya wari uhagarariye ikigo cya Afrikastream cyafatanyije na MTN gutunganya iyi Application, yasobanuye byimbitse iby'iyi application. Yagize ati" Yello TV ni Televiziyo igendanwa izajya ikoreshwa n'abakiriya ba MTN bakoresha telephone zigezweho, aho bazajya babona Televiziyo zitandukanye z'imbere mu gihugu ndetse n'izindi zo hanze.

Iki gitekerezo cyo gutangiza Yello TV cyaje gucyemura ibibazo biri kugaragara muri iki gihe tugezemo, aho abantu batakigira umwanya wo kureba Televiziyo bicaye hamwe kandi tuziko abantu bakwiye kumenya amakuru.

Nyuma y'ubu bufatanye bwa Afrikastream na MTN, byatumye u Rwanda ruba igihugu cya mbere cyo mu Karere k'ibiyaga bigari gikoresheje iyi gahunda.

Nk’uko Rubagumya yakomeje abitangaza yavuze ko iyi Televiziyo idasaba kuyireba ari uko hariho amafaranga. "Iyo umaze gushyira iyi application muri telephone yawe uriyandikisha, noneho ugahitamo uko uzayikoresha aho ushobora guhitamo umunsi wose, amasaha cyangwa iminota.

Iyi Application izaba iriho amateleviziyo atandukanye nka Isango star TV, Authentic TV, Isimbi TV ndetse n'izindi zitandukanye. Ikindi wamenya ni uko umukiriya wa MTN nawe afite uburenganzira bwo gushyiraho ibiganiro bye ku ruhande mu gihe yaba abifite kuri YouTube channel, kuko aka gace nako katekerejweho.

Dona Rubagumya uhagarariye AfrikaStream 

Tinyinondi Ras uhagarariye MTN muri iki gikorwa, yatangaje ko iyi gahunda iri muri gahunda zivuguruye zashyizweho ngo zite ku bakiriya ba MTN. Ibintu bijyanye n'imyidagaduro ariko hakoreshejwe Televiziyo twasanze harimo igihanga, ariyo mpamvu twazanye uburyo bushya kandi buvuguruye bwo kwita kubakiriya bacu."

Yello TV yatangiranye n'abakiriya bafite telephone zigezweho za Android, aho ajya muri Play store akandikamo Yello TV ubundi akayimanura akiyandikisha ako kanya agatangira kuryoherwa n'amafilime, imipira, amakuru n'ibindi washaka kuri Televiziyo.










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND