Nkusi Thomas wamenyekanye nka Yanga mu mwuga wo gusobanura filime yitabye Imana.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022 ni bwo Yanga yitabye Imana azize uburwayi. Yari arwariye muri Afrika y'Epfo.
Junior Giti murumuna wa Yanga, yavuze ko yamufataga nk'umubyeyi we, ati: “Kuri njyewe wari Data.” Yavuze ko azahora areberera kuri Mukuru we wamuhaye inganzo. Ati “Uruhukire mu mahoro muvandimwe wanjye Mukuru.”
Uyu mugabo yamamaye mu gusobanura
filimi zari zigezweho hagati y’umwaka wa 2000 kugera muri 2013, umwuga we
umuhesha amafaranga menshi. Yamaze imyaka 10 akora aka kazi.
Ku wa 20 Gicurasi 2020, Yanga wagize
izina rinini mu basobanura filime mu Rwanda yabwiye Isimbi TV, urugendo rwo
gukizwa nyuma y’uko Imana imugiriye ubuntu.
Yavuze ukuntu Imana yamusimbukije
urupfu ubwo yari arwaye kanseri iri ku kigero cya nyuma agomba kubagwa
bakamukuramo igifu-Imana ikaza kumwiyereka agakira.
Ni ikiganiro cyarebwa n’umubare
munini ahanini bitewe n’inzira y’inzitane uyu mugabo wubatse yanyuzemo,
yaratangiye no gutakaza icyizere cy’ubuzima.
Yavuze ko yivurije mu bitaro bikomeye
byo mu Rwanda no mu mahanga hose avugwa n’abaganga bakomeye rimwe na rimwe
bakamubwira ko bishobora kuzarangira nabi.
Muri iki kiganiro, avuga ko yashyize
imbere isengesho Imana iza kumwiyereka ayishikamo atangira kwamamaza ingoma
y’Imana kuva icyo gihe.
Ubuzima yanyuzemo ahanganye na
kanseri bwavuyemo indirimbo “Garukira Uwiteka”, umuhanzi Naason yasohoye ku wa
Kabiri tariki 04 Kanama 2020.
Junior Giti yatangaje ko Mukuru we
Yanga yitabye Imana
Yanga yatangiye gusobanura filime mu
1998 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu cyiciro rusange. Yahagaritse uyu mwuga
amaze imyaka 10 awukora
Yanga ni we wazanye amagambo nka ‘Uruzingo rw’Umwonjo’, 'Nyakariro', 'Mu Rinyo', 'Imihumetso', 'Kwa Myasiro', 'Oscar', 'Imikasiro' n’andi
Yanga yitabye Imana afite imyaka 40
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA
TANGA IGITECYEREZO