RFL
Kigali

INKURU IBABAJE: Yanga wamenyekanye mu gusobanura filime yitabye Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/08/2022 12:26
5


Nkusi Thomas wamenyekanye nka Yanga mu mwuga wo gusobanura filime yitabye Imana.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022 ni bwo Yanga yitabye Imana azize uburwayi. Yari arwariye muri Afrika y'Epfo.

Junior Giti murumuna wa Yanga, yavuze ko yamufataga nk'umubyeyi we, ati: “Kuri njyewe wari Data.” Yavuze ko azahora areberera kuri Mukuru we wamuhaye inganzo. Ati “Uruhukire mu mahoro muvandimwe wanjye Mukuru.”

Uyu mugabo yamamaye mu gusobanura filimi zari zigezweho hagati y’umwaka wa 2000 kugera muri 2013, umwuga we umuhesha amafaranga menshi. Yamaze imyaka 10 akora aka kazi.

Ku wa 20 Gicurasi 2020, Yanga wagize izina rinini mu basobanura filime mu Rwanda yabwiye Isimbi TV, urugendo rwo gukizwa nyuma y’uko Imana imugiriye ubuntu.

Yavuze ukuntu Imana yamusimbukije urupfu ubwo yari arwaye kanseri iri ku kigero cya nyuma agomba kubagwa bakamukuramo igifu-Imana ikaza kumwiyereka agakira.

Ni ikiganiro cyarebwa n’umubare munini ahanini bitewe n’inzira y’inzitane uyu mugabo wubatse yanyuzemo, yaratangiye no gutakaza icyizere cy’ubuzima.

Yavuze ko yivurije mu bitaro bikomeye byo mu Rwanda no mu mahanga hose avugwa n’abaganga bakomeye rimwe na rimwe bakamubwira ko bishobora kuzarangira nabi.

Muri iki kiganiro, avuga ko yashyize imbere isengesho Imana iza kumwiyereka ayishikamo atangira kwamamaza ingoma y’Imana kuva icyo gihe.

Ubuzima yanyuzemo ahanganye na kanseri bwavuyemo indirimbo “Garukira Uwiteka”, umuhanzi Naason yasohoye ku wa Kabiri tariki 04 Kanama 2020.

 

Junior Giti yatangaje ko Mukuru we Yanga yitabye Imana

 

Yanga yatangiye gusobanura filime mu 1998 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu cyiciro rusange. Yahagaritse uyu mwuga amaze imyaka 10 awukora


Yanga ni we wazanye amagambo nka ‘Uruzingo rw’Umwonjo’, 'Nyakariro', 'Mu Rinyo', 'Imihumetso', 'Kwa Myasiro', 'Oscar', 'Imikasiro' n’andi 


Yanga yitabye Imana afite imyaka 40


IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nikuze zerid1 year ago
    Namukundaga Imana izamuhe iruhuko ridashira
  • Jacq1 year ago
    NAMUKUNDAGAKUDUSOBANUYETWEGUSAIMANAIMUHEIRUHUKORIDASHIRA
  • jozephine 1 year ago
    IMana iguhe iruhukoridashira
  • David1 year ago
    Yanga natwe mu uganda twaramukundaga byaratubabaje kubyurupfu rwe yari umugabo witonda wumunyabwenge kandi usobanura firime neza gusa imana imuhe iruhuko ridashira.
  • Bonheur kid baby1 year ago
    imana izamurinde itekaryose muburuhukirbwe





Inyarwanda BACKGROUND