RFL
Kigali

USA: FBI yasanze kwa Trump inyandiko z'ibanga rikomeye

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:13/08/2022 18:12
0


Urwego rw'iperereza ry'imbere mu gihugu muri Amerika, FBI, rwafashe inyandiko z'ibanga zikomeye mu bikorwa byo gusaka inzu ya Donald Trump byabaye muri iki cyumweru.



Kuwa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2022 nyuma ya saa sita, umucamanza ni bwo yafunguye inyandiko y'amapaji arindwi yari irimo uruhushya rutanga uburenganzira bwo gusaka inyubako ya Mar-a Lago ya Trump iri aharuhukirwa ku nkombe za Palm Beach.

Urwo ruhushya rwo gusaka rusobanuye abakora iperereza ba FBI barimo gusaka ibishobora kuba ari ukurenga ku itegeko ry'ubutasi. Iri tegeko rivuga ko binyuranyije n'amategeko kubika cyangwa gutanga amakuru ashobora guteza ibyago ku mutekano w'igihugu.

FBI yakuye kwa Trump amatsinda y'inyandiko arimo n'amwe yanditseho ikirango cya TS, SCI, icyo kirango gishyirwa ku bintu bishobora kwangiza mu buryo bukomeye by'umwihariko ku mutekano w'Amerika.

Donald Trump avuga ko izo nyandiko zitakiri ibanga 

Amategeko abuza gutwara inyandiko cyangwa ibintu by'ibanga. Akiri ku butegetsi, Trump yongereye ibihano kuri iki cyaha, ndetse ubu gishobora guhanishwa igifungo cy'imyaka igera kuri itanu.

Urwo ruhushya rw'isaka rukubiyemo ko ahantu hasatswe ku nyubako Mar-a-Lago harimo agace kitwa "ibiro 45" ndetse n'ibyumba by'ububiko, ariko ko hatarimo ibyumba byihariye by'abashyitsi byarimo bikoreshwa na Trump n'abakozi be.

Minisiteri y'ubutabera y'Amerika yari yasabye urukiko gutangaza urwo ruhushya ku wa kane, iki cyemezo kikaba gifatwa nk'imbonekarimwe mu gihe iperereza rikomeje.

Urwo ruhushya rwo gusaka kwa Trump rwemejwe n'umucamanza ku itariki ya 5 y'uku kwezi kwa munani, habura iminsi itatu ngo rushyirwe mu bikorwa ku wa mbere, ku itariki ya 8 y'uku kwezi kwa munani.

Ku wa Gatanu nijoro, ibiro bya Trump byasohoye itangazo bikomeza kuvuga ko yakoresheje ububasha bwe igihe yari akiri Perezida mu gutuma izo nyandiko zitakiri ibanga.

Inzobere mu mategeko zabwiye ibitangazamakuru byo muri Amerika ko bitaboneka niba iyo ngingo yagira ishingiro mu rukiko.

Tom Dupree, Umunyamategeko wahoze akora muri minisiteri y'ubutabera, yabwiye BBC ko abaperezida bashobora gufata amakuru bakayagira atari ibanga, ariko ko hari uburyo bagomba gukurikiza kandi ko bitaboneka ko hano byakurikijwe.

Taylor Budowich, umuvugizi wa Trump, yavuze ko ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden "biraboneka ko burimo kuramira ibyangiritse nyuma y'isaka ryagenze nabi".

Budowich yashinje ubu butegetsi "gusohora ibinyoma n'amarenga mu kugerageza koroshya ikoreshwa ry'ubutegetsi nk'intwaro ku wo bahanganye muri politiki ukomeye".

Inshuti za Trump zigendera ku mahame akomeye ku bya kera, na zo zamaganye iryo saka, zivuga ko ari igikorwa cyo kumwibasira muri politiki, mu gihe arimo gutekereza ku kongera kwiyamamaza ku mwanya wa perezida mu 2024.

Amakuru avuga ko inzego zigenzura iyubahirizwa ry'amategeko zo mu gihugu zirimo gukurikirana inkeke zo ku mbuga za Internet zirimo gushyirwa ku bategetsi bo muri leta, nyuma y'iryo saka.

Umushinjacyaha mukuru w'Amerika, Merrick Garland, wemeje ko iryo saka rikorwa, ku wa kane yashyigikiye abarikoze, avuga ko ari "abakozi ba rubanda bakorana ubwitange, bakunda igihugu".


Ivomo: BBC news.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND