Tariki ya 12 Kanama 2022, u Rwanda rwifatanya n’isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko. Uyu mwaka uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Ruhango aho watangijwe n’igikorwa cy’umuganda.
Mu bisanzwe Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko ku isi yose wizihizwa ku itariki ya 12 Kanama buri mwaka, aho urubyiruko rusabwa kugera ikirenge mu cy’ababyeyi babo biteza imbere ndetse banarangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda.
Kwizihiza
uyu munsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu mu Rwanda byabereye mu
Karere ka Ruhango, aho byabanjirijwe n’umuganda wo kubaka umuhanda no kubumba
amatafari yo kubakira umuturage utishoboye, ibiganiro binyuranye ndetse no gutanga
amaraso agenewe gufasha abayakeneye.
Muri uyu muhango urubyiruko rwasabwe kujya rutinyuka rugakora, aho ruhuye n’imbogamizi rukagisha inama abakuru, maze abakuru basabwa kwegera abato.
Uyu muhango wabanjirijwe n'umuganda ndetse no kubumba amatafari yo kubakira umuturage utishoboye
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko gukoresha igihe cyabo neza, abari mu biruhuko bagafasha ababyeyi babo imirimo kuko nabyo ari ngombwa, abasaba kwiyubahisha bambara neza, anabasaba kwihesha agaciro.
Ati“Iyo wambara nabi ntuba wiha agaciro ubwawe, n’abakurera ntuba ubaha agaciro. Twihe agaciro twambare twikwize. Hari ingeso mbi zidakwiriye kuranga urubyiruko rwacu; Nk’ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kwiyandarika, imyambarire idakwiye n’izindi”.
Rosemary
Mbabazi kandi yibukije urubyiruko ko kugira ngo rubashe gutanga umusanzu warwo
wo kubaka igihugu bisaba kugira indangagaciro z’u Rwanda, ndetse no kurangwa n’imyitwarire
myiza. Abasaba gukomeza kujya bafatanya n’ababyeyi babo kuko baba baranyuze muri
byinshi.
Alodie Iradukunda, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, mu ijambo rye yashimiye urubyiruko ibyo rukora mu guteza imbere igihugu.
Kuri uyu munsi tariki ya 12 Kanama 2022, uyu muhango wabereye mu Karere ka Ruhango.
TANGA IGITECYEREZO