RFL
Kigali

Ngo ni ugutwika: Javanix abinyujije mu ijwi nk’irya Ismael Mwanafunzi yahanuye urubyiruko mu ndirimbo yise ‘Agatwiko’-YUMVE

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:12/08/2022 17:45
0


Javanix usanganywe ubuhanga mu kwigana umunyamakuru Ismael Mwanafunzi, yabinyujije mu ijwi risa neza n’irye ahanura urubyiruko mu ndirimbo ye yise ‘Agatwiko’.



Muri iyi ndirimbo itangirana amagambo asa n’avugwa na Mwanafunzi, Javanix agaragaza neza uburyo urubyiruko rwamaze kwangirika binyuze mu mvugo iharawe cyane ngo ‘Ni ugutwika’. Uyu muhanzi yavuze ko muri iyi ndirimbo agaragazamo inkomoko y’iri jambo mu rubyiruko rufata ibintu byose rukabyita gutwika, kandi nyamara nta buzima bakirengagiza ubuzima bw’ejo hazaza. 

Uyu musore atangira agira ati: “Mu gihe gito nko guhumbya, urubyiruko ruba rwiharaje imvugo nk’izateye ngo ni ugutwika. Byaturutse he ngo urubyiruko rw’ubu ngubu rube rwakwiharaza ibintu byo gutwika , bigatuma imbaga nyamwinshi itamenya ibyo bashatse kuvuga? Byaturutse he? Bikurikirane muri iyi ndirimbo”.


Umuhanzi Javanix

Mu kiganiro na Javanix uri gukora cyane ngo yubake abafana ndetse azamure urwego rw’umuziki we, yatangaje ko kugeza ubu atagikora indirimbo ze ku giti cye, asigaye akora indirimbo z’abafana ndetse zubakiye ku nkuru mpamo zibaho mu buzima busanzwe. 

Ati “Umuziki nkora ubu ntabwo ari umuziki wanjye ku giti cyanjye, ni umuziki w’abafana banjye. Ni umuziki ushingiye ku nkuru mpamo z’ubuzima bacamo, niyo mpamvu mba nemeye kuvunika cyane nkakora iyo bwabaga kugira ngo bikunde”.


Uyu muhanzi yasabye abanyarwanda kutajya birengagiza ubutumwa runaka, abasaba gukomeza kumuba hafi no kumushyigikira. Ubusanzwe Javanix ni umuhanzi wo mu Karere ka Rusizi.

UMVA HANO INDIRIMBO 'AGATWIKO' YA JAVANIX








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND