Umuyobozi wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, tariki ya 10 Kanama 2022, yasuye abapolisi bakorera mu Karere ka Rubavu, abasaba guhora bari maso kandi bagakora akazi ko gucunga umutekano kinyamwuga.
DIGP Namuhoranye, ubwo yaganirizaga abapolisi yabibukije ko akazi kabo
ari ugucunga umutekano w’Abanyarwanda n’ibintu byabo by’umwihariko abatuye mu
Karere ka Rubavu.
Yagize ati: “Mugomba kuba maso buri gihe,
mugaharanira ko umutekano uhora wizewe kugira ngo u Rwanda rugumane
isura nziza mu ruhando rw’amahanga. Abanyarwanda bagomba kwishimira
umutekano wabo kandi ni inshingano zacu nka Polisi y’u Rwanda kubishimangira.”
Yabibukije ko ruswa muri Polisi y’ u Rwanda itihanganirwa,
kimwe n'ibindi byaha bigira ingaruka ku gihugu nko gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu nzira zikomeye zo gucuruza
magendu kubera ko aho gaherereye ku mupaka uhana imbibi n’igihugu cya
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).
DIGP Namuhoranye yibukije Abapolisi guhora barangwa no
kugira imyitwarire myiza, gukorera hamwe ndetse no gukunda akazi.
Inkomoko: Police.gov.rw
TANGA IGITECYEREZO