RFL
Kigali

Rubavu: Abapolisi basabwe gukora kinyamwuga no kwirinda ruswa

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:12/08/2022 12:16
0


Umuyobozi wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, tariki ya 10 Kanama 2022, yasuye abapolisi bakorera mu Karere ka Rubavu, abasaba guhora bari maso kandi bagakora akazi ko gucunga umutekano kinyamwuga.



DIGP Namuhoranye, ubwo yaganirizaga abapolisi yabibukije ko akazi kabo ari ugucunga umutekano w’Abanyarwanda n’ibintu byabo by’umwihariko abatuye mu Karere ka Rubavu.

Yagize ati: “Mugomba kuba maso buri gihe, mugaharanira  ko umutekano uhora wizewe kugira ngo  u Rwanda rugumane isura nziza  mu ruhando rw’amahanga. Abanyarwanda bagomba kwishimira umutekano wabo kandi ni inshingano zacu nka Polisi y’u Rwanda kubishimangira.”



Yabibukije ko ruswa muri Polisi y’ u Rwanda itihanganirwa, kimwe n'ibindi byaha bigira ingaruka ku gihugu nko gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu nzira zikomeye zo gucuruza magendu kubera ko aho gaherereye ku mupaka uhana imbibi n’igihugu cya  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).

DIGP Namuhoranye yibukije Abapolisi guhora barangwa no kugira imyitwarire myiza, gukorera hamwe ndetse no gukunda akazi.


Inkomoko: Police.gov.rw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND